Kamabuye: Abarokotse Jenoside basuwe n’ibigo bitandukanye mu rwego rwo kubafasha kwigira

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga w’ababaruramari mu Rwanda (iCPAR) gifatanije n’ikigo gishinzwe guteza imbere imari n’imigabane (Capital Market Authority ) n’ Isoko ry’imari n’imigabane (Rwanda Stock Exchange) basuye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mudugudu wa Kamabuye mu karere ka bugesera.

Uwo muhango wabaye tariki 01/06/2013 wabimburiwe n’igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa Ruhuha ahashyinguye imibiri isaga 9000 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Nyuma yiyo mihango bakomereje mu mudugudu wa Kamabuye ahatuye abarokotse Jenoside babafashisha ibintu bitandukanye harimo imashini zo kudoda zizakoreshwa n’abantu bose bize uwo mwuga batuye muri uwo mudugudu, izirengaho bakazikoresha mu kwigisha abifuza kwiga uwo mwuga.

Ihene zahawe abatuye mu mudugudu wa Kamabuye
Ihene zahawe abatuye mu mudugudu wa Kamabuye

Buri muryango wahawe ihene, amafunguro atandukanye arimo umuceri, ibishyimbo, akawunga , etc… ndetse n’abategarugori batuye muri uwo mudugudu bahabwa imyambaro y’ibitenge byose bifite agaciro ka miliyoni 12 zisaga z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr Hon Ndahiro ukuriye Rwanda Stock exchange na John Munga bari bayoboye itsinda ry’abakozi b’ibigo bya Capital Market Authority, na iCPAR basabye abatuye umudugudu wa Kamabuye kutiheba no kudaheranwa n’ agahinda, ahubwo bagaharanira gushyira imbere umuco wo kwigira no gushaka icyaricyo cyose cyatuma bishyira hamwe bagakora mu rwego rwo kwivana mu bukene, dore ko aribwo bazatera intambwe maze biheshe agaciro kimwe nk’abandi.

John Munga wafashe ijambo mu izina rya iCPAR ati “izo mashini zo kudoda muzazikoreshe neza muzibyazemo mudasobwa zabasha kubagirira akamaro karenze ak’imashini zo kudoda”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye, Muyengeza Jean De Dieu, yasabye abagenerwabikorwa gufata neza amatungo bahawe ndetse n’ibindi bikoresho kugirango bazabibyazemo umusaruro nibinashoboka, bazoroze abaturanyi babo mugihe ayo matungo magufi azaba yabyaye.

Umwe mu barokotse Jenoside bo muri uwo mudugudu, Munyeshema Charles, yatanze ubuhamya avuga inzira y’umusaraba yanyuzemo ubwo Jenoside yabaga, umuryango we wose ukicwa hagasigara umwana umwe w’uruhinja yari yarabuze irengero rye yongeye kubonana nawe mu ntango z’uyu mwaka yaranashatse.

Bamwe mu bakozi ba iCPAR, Capital Market Authority na Rwanda Stock Exchange basuye abatuye umudugudu wa Kamabuye.
Bamwe mu bakozi ba iCPAR, Capital Market Authority na Rwanda Stock Exchange basuye abatuye umudugudu wa Kamabuye.

Munyeshema yagarutse ku byiciro bya Jenoside zagiye zisimburanwa guhera muri 1959, 1963 kugeza ku ndunduro yayo muri 1994, aho ubwicanyi bukomeye bwabereye mu murenge wa Kamubuye bwatangiye tariki ya 9 mata 1994, aho bigaragara ko iyo jenoside yari yarateguwe igihe kirekire.

Munyeshema yaje guhungira mu gihugu cy’u Burundi aho yasanze izindi mpunzi, nyuma y’ibibazo byose yaciyemo avuga ko ubu bafite ikizere cyo kubaho kuko we na bagenzi be batangiye gahunda yo kwibumbira mu bimina bibafasha kwizigamira uducye bafite. Ati “N’ubwo impinga ikiri ndende ubu twateye intambwe igaragara”.

Banasuye urwibutso rwa Ruhuha.
Banasuye urwibutso rwa Ruhuha.

Mu bibazo abapfakazi n’incike za Jenoside baba mu mudugudu wa Kamabuye kugeza ubu bafite ni amazu y’abatuye uwo mudugudu w’inzirakarengane ari hafi gusenyuka dore ko ngo ari ayubatswe mu bihe byihutirwaga mu myaka ya 1997-1998 ubwo batari bafite epfo na ruguru, nta macumbi, bafite ibikomere by’umubiri n’ibyo ku mutima.

Iyi nkuru twayohererejwe na Georgette Giramahoro ushinzwe itumanaho mu kigo iCPAR

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka