Kagina: Basigaye babumba ibijyanye n’igihe

Bamwe mu bashigajwinyuma n’amateka bo mu kagari ka Kagina, umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi, batangaza ko bataretse gukora umwuga w’ububumbyi, ahubwo bahinduye uburyo babikoragamo.

Akagari ka Kagina gatuwe n’imiryango y’abasigajwinyumana n’amateka isaga 100. Iyo miryango hafi ya yose wasangaga ikora umwuga w’ububumbyi; bakabumba inkono, ibibindi, n’ibitariro.

Nk’uko bamwe muri bo babivuga, ngo uko bagiye bamenya umujyi wa Kigali, utuwemo n’abantu bacana ku mbabura, hari abatangiye no kubumba imbabura z’ibumba. Izo mbabura ngo nizo zabafunguriye amarembo yo kumenya ibyo abanyamujyi bakenera.

Amavazi niyo agira amafaranga. Imwe igeza mu mafaranga 5000.
Amavazi niyo agira amafaranga. Imwe igeza mu mafaranga 5000.

Ngo uwajyagayo yagarukaga yabonye ibindi bikoresho byakorwa mu ibumba nk’amavazi, udusahani duto batwaraho buji cyangwa ivu ku banywi b’itabi n’ibindi. Ababumbyi b’i Kagina na bo ngo batangiye kwigana ibyo bikoresho maze abafite imbaraga bakazinduka bajya kubicuruza i Kigali.

Buhoro buhoro ubwo bubumbyi by’ibikoresho bigezweho bwasimbuye ubw’inkono n’ibibindi kuko bitagikenerwa cyane haba mu cyaro cyangwa se mu mujyi. Muhawenimana Issa, Perezida wa Koperative “Ubumwe”, ikora Imbabura za kijyambere zitwa “Cana rumwe”, avuga ko inkono zikibumbwa n’abakecuru gusa.

Kubumba inkono ngo bisigaye bikorwa n'abakuze.
Kubumba inkono ngo bisigaye bikorwa n’abakuze.

Muhawenimana uri mu kigero cy’imyaka 35, avuga ko abanyamuryango basaga 30 ba Koperative ya bo bahawe amahugurwa na Minisiteri y’ibikorwa remezo ifatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu n’amazi (EWSA), bakabigisha gukora Imbabura ku buryo bwihuse bakoresheje iforomo.

Imbabura yitwa "cana rumwe" igura amafaranga 1500 mu gihe isanzwe igura 500.
Imbabura yitwa "cana rumwe" igura amafaranga 1500 mu gihe isanzwe igura 500.

Imbabura imwe bayikora mu minota 20, bakayitwikira mu ifuru ya Kijyambere. Agereranyije n’imbabura bari basanzwe bakora, iyo mbabura irakomeye kandi ifite igiciro cyikubye gatatu izikorwa n’intoki. Igura 1500frw mu gihe isanzwe igurwa 500frw.

Uretse kubumba Imbabura za kijyambere, ababumbyi b’i Kagina bavuga ko bahitamo kubumba amavazi kuko ariyo atwara ibumba rike kandi bakayagurisha amafaranga menshi.

Mutana Finansi wo muri Koperative “Iraba”, avuga ko ibumba rivuyemo inkono ya 200frw, ryabumbwamo ivazi iguze amafaranga arenga 5000.

Ngo n’ubwo amavazi n’imitako bibumbwa na Koperative ya bo batarabibonera isoko rihagije, Mutana ahamya ko abakomeza kubumba inkono badashobora gutera imbere kuko uretse imvune bakuramo nta mafaranga babona kuko kuri ubu inkono zigurwa n’abakene, naho amavazi akagurwa n’abifite.

Ababumbyi b’i Kagina bitabira n’indi mirimo itari ububumbyi, nk’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo umusaruro bakuramo ubafasha gukenura ingo za bo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka