Intumwa za rubanda zirasanga urugamba rwo kuzamura imibereho rugenda neza

Intumwa za rubanda zigize ihuriro rishinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu nteko ishinga amategeko zivuga ko urugamba rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage rugenda neza.

Izi ntumwa zatangaje ibi kuri uyu wa kabiri tariki 27/11/2012 ubwo zasozaga umwiherero w’iminsi itandatu zari zimaze mu karere ka Musanze, wari ugamije kubongerera ubushobozi mu gukora ubuvugizi bugamije gukemura ibibazo by’abaturage.

Urugamba rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage rugenda neza, gusa birakenewe ko buri Munyarwanda atanga ibitekerezo bigamije gufasha inteko gushyiraho amateko atuma imibereho myiza irushaho kujya imbere; nk’uko byemezwa na Niyongana Gallican perezida w’ihuriro riharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere.

Agnes Ntibanyurwa, umukozi mu ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku baturage, umuryango wafatanyije n’inteko mu gutegura uyu mwiherero, avuga ko icyari intego y’uyu mwiherero kwari ukongerera ubumenyi abadepite mu kunoza gahunda zigamije iterambere.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka