IPRC/East yahaye Uwacitse ku icumu inzu igezweho irimo n’ ibikoresho byose

Ishuri rya Integrated polytechnic Regional Center (IPRC) East, ryashyikirije inzu ya kijyambere ifite ibyangombwa byose nkenerwa, umupfakazi utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside utuye mu karere ka Ngoma witwa Urunyuzuwera Francoise.

Iyi nzu, igikoni n’ubwiherero bwa kijyambere burimo n’ubwiyuhagiriro yubatswe n’abanyeshuri biga ibyubwubatsi muri iri shuri ryahoze ryitwa ETO Kibungo.

Ibikoresho byari biyirimo bigizwe n’intebe za saro, ibitanda bibili bishashe ndetse n’ibyo kurya n’ibindi bikoresho byo gukoresha isuku. Iyi nzu kandi irimo umuriro.

Igikorwa cyo gushyikiriza inzu Urunyuzuwera cyabaye tariki 24/05/2013 cyahujwe no kwibuka abanyeshuri n’abakozi 13 bahoze bigisha cyangwa biga muri ETO Kibungo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Urunyuwera ashyikirijwe igitanda gishashe azajya aryamaho ndetse n'ikindi yashyikirijwe cy'abana.
Urunyuwera ashyikirijwe igitanda gishashe azajya aryamaho ndetse n’ikindi yashyikirijwe cy’abana.

Umuyobozi w’ungirije w’iri shuri ushinzwe amasomo, Ing Ephrem Musonera, yavuze ko icyo gikorwa cyo kubaka bagikoze bagamije gutoza abanyeshuri urugero rwiza rwo kwigira ku mateka no kwishakamo igisubizo.

Yagize ati “Kwibuka abakozi bacu n’abanyeshuri bahoze biga hano twabikoze mu rwego rwo kwerekana ko Jenocide ari igikorwa cyo kugawa kandi kugirango abanyeshuri bamenye amateka mabi yaranze igihugu cyacu ariko nk’urubyiruko bishakamo igisubizo ku ngaruka za Jenoside.”

Urunyuwera Francoise wahawe iyi nzu mu byishimo byinshi byamuteye kubura byinshi avuga yashimiye ubuyobozi bwa IPRC/East n’abanyeshuri ku gikorwa batekereje.

Yagize ati “Ndishimye cyane ubu nanjye sinzi uko nabona nabivuga kuko birandenze, iki gikorwa kugirango aba bantu bagitekereje byari birenze ubuzima nari ndimo. Izina ry’Imana rihabwe icyubahiro. Umugisha wo bawubonye.”

Abazi uyu Urunyuzuwera bemeza ko umuntu wese wageraga aho yari acumbitse n’abana be batatu, yagiraga impuhwe kuko ngo inzu yabagamo yasenyutse inshuro eshatu. Nyuma ngo yaje kuba mu nzu yakodesherezwaga n’umurenge.

Urunyuzuwera yitegura kakira imfunguruzo z'inzu ye.
Urunyuzuwera yitegura kakira imfunguruzo z’inzu ye.

Uwavuze mu izina rya AERG n’uwari uhagarariye umuryango IBUKA, bemeje ko ukwibuka kwiza ari uguhoza abarira kubera ingaruka za Jenoside. Bose bashimye byimazeyo ishuri IPRC/East igikorwa bakoze cyo kubakira inzu Urunyuzuwera Francoise kuko yari abikeneye.

Uwaje ahagarariye ikigo gishinzwe guteza ubumenyi ngiro mu Rwanda (WDA) yifuje ko mu bigo 300 bashinzwe buri kigo gikoze igikorwa nk’icyo byatanga umusaruro ukomeye kandi Abanyarwanda 300 babona aho baba.

Inzu yubatswe yahawe agaciro ka miliyoni zirenga umunani, hadashyizwemo ibikoresho n’ibindi byashyizwemo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

YEGO NIBYO BIRAKWIYE

BOBO yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Birababaje kubona ari mwe mwasohoye article ivuga ku magambo akoreshwa (ntibavuga/bavuga )kuri jenoside yakorewe abatutsi,none akaba ari mwe mwanditse ngo Umucikacumu.Niba atari namwe nimwiyambaze ibindi bitangazamakuru cyangwa Inama Nkuru y’itangazamakuru.Mukosore.

Umulisa Rosine yanditse ku itariki ya: 26-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka