Gutuzwa mu mudugudu byatumye yumva atari wenyine nyuma yo kubura abe muri Jenoside

Kankundiye Alphonsine utuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kitazigurwa mu karere ka Rwamagana arashimira Leta y’u Rwanda yatekereje gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu.

Nyuma yo gutuzwa mu mudugudu ngo yongeye kumva ari kumwe n’abantu nyuma y’uko umugabo we n’umwana we bari bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Nari narihebye numva nta muntu turi kumwe, ntawe ungeraho mbese numva ubuzima bwarahagaze. Ariko mu mudugudu mbasha kubona abambaza uko naramutse nkumva merewe neza”.

Kwa Kankundiye hahora abana kandi bamwita umubyeyi wa bo nk’uko yabibwiye Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, ubwo yamusuraga tariki 12/07/2013. Icyo gihe Madamu Jeannette Kagame yari muri gahunda yo gutaha bimwe mu bikorwa by’iterambere bikomatanyije byo mu midugudu y’icyitegererezo ya Nyagatovu na Kitazigurwa.

Kankundiye avuga ko iyo adatuzwa mu mudugudu yashoboraga no kwicwa n’ibitekerezo yaterwaga n’ishavu n’agahinda ko kubura umugabo n’umwana we muri Jenoside yo mu 1994.

Kankundiye ubwo yasurwaga na Madamu Jeannette Kagame.
Kankundiye ubwo yasurwaga na Madamu Jeannette Kagame.

Ati “Nkimara kubona nsigaye njyenyine nahise numva nanjye ntaho nsigaye kuko nabonaga ubuzima bwa njyenyine budashoboka. Sinumvaga ko hari n’umuntu utekereza ko ndiho”.

Uretse kuba yari asigaye wenyine nyuma ya Jenoside, nta n’ahantu ho kuba yari afite nk’uko abivuga. Avuga ko yabaga mu nzu yashoboraga kumuteza amakuba igihe icyo ari cyo cyose benshi bazi ku izina rya “Kiramujyanye”.

Icyo gihe ngo ntiyumvaga ko igihe cyazongera kugera akabona abantu iruhande rwe, ariko nyuma ngo yaje gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kitazigurwa. Icyo gihe ngo ni bwo yatangiye kubona ko ubuzima bushoboka kabone n’ubwo yari yaraburiye umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko ubu abayeho neza kuko afite abaturanyi impande n’impande, byongeye akaba yaratujwe ahantu heza haboneka ibikorwa remezo bishobora kumugeza ku iterambere. Kankundiye avuga ko ubu ari kurwana urugamba rwo kwigira kandi akizera neza ko na we azagirira akamaro igihugu nk’uko na cyo cyakamugiriye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka