Gutunda amatafari biramutunze we n’abana be barindwi

Nyiraneza Felicite, utuye mu mudugudu wa Yorudani, akagali ka Cyabararika, umurenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze amaze imyaka umunani arera abana barindwi wenyine kandi nta handi akura ubushobozi uretse mu gutunda amatafari ya rukarakara.

Uyu mutegarugori ufite imyaka 47 yapfushije umugabo mu 2004, amusigira abana batandatu n’uruhinja rufite amazi abiri, gusa ngo ntiyigeze aheranwa n’ubunebwe, ahubwo yahisemo gushaka icyamutunga we n’abana be.

Agira ati: “Ubu nabashije gushyingira umuhungu wanjye w’imfura, ndetse n’uwari uruhinja ubu afite imyaka 8, ariga neza nta kibazo”.

Akenshi ngo ntararana gahunda yo gutunda amatafari, ahubwo ayibona hakeye, kandi ngo bitarenze saa sita abara arangije, maze akajya mu mirimo yo mu rugo. Ati: “Ndagenda nkicara ahantu babumba amatafari, uyakeneye akaza akambwira ati jyenda uyangurire uyanzanire, akampembera kuyikorera ».

Felicite atwara amatafari muri uyu mufuka, wakuzura andi akajya hejuru yawo.
Felicite atwara amatafari muri uyu mufuka, wakuzura andi akajya hejuru yawo.

Avuga kandi ko aka kazi ariko kamubeshejeho, kuburyo iyo atagakoze atabasha kugira icyo agaburira abana, gusa ngo afite intumbero yo kuba yagira ikindi akora.

Ati: “Iyo nakoze aka kazi mbasha kubona amafaranga 2000. Umugabo wanjye akiriho nacuruzaga amasaka, kuburyo numva mbonye udufaranga nasubira kuba aribyo nkora kuko ntangiye gusaza”.

Nyiraneza abasha kwikorera amafatafari 10 icyarimwe, yayageza aho bayubakisha, bakamuha amafaranga ari hagati y’10 na 20, bitewe n’uburebure bw’urugendo ruri hagati y’aho ayakura n’aho ayajyanye.

Kimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye uyu mutegarugori ni ukutagira inzu abamo, kuko iyo arimo yasigiwe n’umugabo imaze gusaza cyane, ndetse ngo ikaba inava kuburyo iyo imvura iguye batabona uko baryama.

Ngo abonye uwamuha isakaro, iyi nzu ye ntacyo yaba imutwaye.
Ngo abonye uwamuha isakaro, iyi nzu ye ntacyo yaba imutwaye.

Ati: “Nk’ubu imvura irangwa, nkavuga nti turaryamaha he?, inzu yanjye irava yose, kuko amabati ariho yarashaje cyane”.

Avuga ko yifuza ko yasakarizwa inzu, ndetse akaba yahabwa itungo rigufi, kugirango abe yabona ifumbire, gusa ngo inka ntabwo yayishobora. Ati: “Agatungo nashobora ni ihene, inka nta hantu nayahirira kuko nta sambu mfite”.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje.Ariko biraboneka ko uwo mubyeyi ari intwari.
NIFUZAGA KO MWADUHA ADRESS ZE(FELICITE).
Abantu nkabo mujye muduha inkuru mutibagiwe aho twabashakira.Imana imukomeye kandi umuhe Umugisha hamwe nabana be.Uretse no kumusakarira umuntu yamufasha nibindi.Abana be bari mwishuli se?Njye ndifuza kumenya aho aherereye.Murakoze,Imana ikomeze kubaha imbaraga mukazi kanyu!

Gato yanditse ku itariki ya: 8-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka