Gasabo: Akarere karifashisha abashoramari bahakorera mu kongera ingengo y’imari

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buri mu biganiro n’abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa bahakorera kugira ngo barebe uburyo bazanzamura ingengo y’imari y’akarere ya 2013/2014, yagabanyutseho amafaranga agera kuri miliyoni 500.

Akarere gategereje abo bashoramari kugira uruhare muri gahunda zigamije kugabanya ubukene no guhanga imirimo; nk’uko Jean Claude Munara, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabitangaje, mu nama yabahuje kuri uyu wa Kabiri tariki 21/05/2015.

Yagize ati: “ubu twe turimo turanoza aho tugomba gukura amafaranga, haba mu myinjirize y’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze. Turimo turagerageza kunoza kugira ngo byibura abagomba gutanga imisoro n’amahoro babikore ari benshi kandi bitabavunnye.

Hari ibyagiye bivugururwa rimwe na rimwe ibiciro bikagenda bigabanyurwa kugira ngo byibura bayitange ari benshi babanze gutanga ari benshi kuko icyo gihe bizadufasha kuzamura ingengo y’imari yacu.”

Munara yizera ko ibiganiro bagirana n’abafatanyabikorwa n’akarere nabyo babitegerejeho kugira uruhare muri gahunda z’iterambere ry’akarere.

Claude Munara, umuyobozi w'akarere wungurije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.
Claude Munara, umuyobozi w’akarere wungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Gusa bamwe mu bafatanyabikorwa banenga uburyo batitabwaho n’akarere, aho usanga kadaha agaciro ibyo bakora, nk’uko byasobanuwe na Emmanuel Gatera Rudasingwa, ufite ikigo kita ku bamugaye cya Mulindi Japan One Love.

Ati: “Ikintu cyakorwa ni uko icyo inzego za Leta zifuje tukibahera igihe natwe niba twanditse nibajye badusubiriza igihe, kandi bakemure ibibazo kuko iyo udakemuye ibibazo uba wishe n’ibindi biri inyuma yabyo.

Urugero natanga ni uko tuba tugomba kwishyura imisoro y’ubutaka bw’akarere ka Gasabo dukoreramo, bakaba barabyandutse nabi, Minisitiri ushinzwe ubutaka akaba abizi na serivisi zishinzwe ubutaka zibizi ariko ntibagusubize.”

Akarere ka Gasabo kaboneyeho no kumurikira abafatanyabikorwa bako ingengo y’imari itegenywa gukoreshwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari. Benerekwa bimwe mu bikorwa by’ingenzi akarere kiyemeje kuzashyira mu byihutirwa.

Ibyo bikorwa ni kugeza amazi mu murenge wa Gikomero no kubaka ikiraro gihuza umurenge wa Karuruma na Gisozi.

Gusa ibyo byose ntibizakuraho ko mu karere hazakomeza kuba ikibazo cy’imirimo, kuko kugeza ubu 42% by’imiryango ihaba itunzwe n’imishahara, 18% batunzwe n’imirimo y’ubucuruzi, naho 40% nta kazi bagira.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RWOSE IBYO GASABO YAKOZE NIBYIZA KANDI NIKOMEREZE AHO IVE KU MWANYA WA NYUMA KAGIRA KUKO ABATURAGE BAKO TWARABABAYE NYAMARA TWE TUBOBA KABA KAKOZE NEZA KEREKA NIBA HAZAMO IBINDI BIGENDERWAHO TUTAZI

ARIKO NO GUSUBIRA INYUMA BY’AKARERE KA GASABO BITERWA NA LOUISE NGO USHINZWE IMIBEREHO MYIZA KANDI ASHINZWE AMATIKU NYAMARA INZEGO ZOSE ZIRABIZI ARIKO AHA HO WAGIRANGO..........UBU SE KO UWA BUGESERA YAKURIKIRANYWE AZIZE INSHINGANI AGASABO HABURA IKI? MBONYE UMUNYAMAKURU YANDITSE NGO MUNARA ASHINZWE IMIBEREHO MYIZA SINASHIDIKANYA KUKO NGO ARI MURI BAMWE BAMUSHYIGIKIRA MU MAFUTI NONE DORE BANAMUSANISHIJE NAWE YEWE BYAVUZWE UKURI KOKO BURYA NGO UMUGABO AGENRWA KURI>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>

kimasa Aime yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka