Gakenke: Umwaka wa 2012/2013 usize inka zisaga 1.000 zorojwe abatishoboye

Imibare itangwa n’akarere ka Gakenke igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2012-2013 inka 1041 zorojwe abaturage batishoboye muri gahunda ya Girinka.

Izi nka zatanzwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere b’akarere ka Gakenke n’izaguzwe ku ngengo y’imari y’akarere mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’amikoro make.

Gahunda ya Girinka yagize uruhare rukomeye mu kuzamura abagabiwe aho babona ifumbire n’amata. Ifumbire y’imborera yatumye bazamura umusaruro uva ku buhinzi, amata bakayanwa ndetse bakanasagurira n’isoko.

Koroza abaturage byajyanye no gutera intanga inka zidatanga umukamo uhagije kugira ngo zibyare inka zifite amaraso y’imvange. Imibare igaragaza ko zisaga 6000 zatewe intanga muri uyu mwaka wa 2012-2013.

Uretse kubyara inka zitanga umukamo, gutera inka intanga bizirinda kwandura indwara zaterwa n’ikimasa kimya inka zitandukanye.

Ariko, kutagira labotoire hafi ibika intanga ku buryo bugezweho bibangamira aborozi kuko rimwe na rimwe bazibura inka zikageza igihe cyo kurinduka.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka