Bweyeye: Bakora urugendo rw’amasaha arenga atandatu kugera kuri kaburimbo

Abaturage b’umurenge wa Bweyeye, akarere ka Rusizi bahangayikishijwe cyane n’urugendo rurerure bakora kugira ngo bashobore kugera ku muhanda wa Kaburimbo.

Kamunyana, utuye muri uyu murenge avuga ko bafite umuhanda umwe rukumbi ubahuza n’utundi turere, ariko ngo kuwugenda birabagora cyane cyane mu gihe cy’imvura kuko nta muntu ushobora kuwugendamo kuko usaya cyane kandi ukaba ari na muremure.

Akomeza avuga ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo zo kuba batagira umuhanda udakoze neza, hazamo kuba beza imyaka bakabura aho bayigurisha, kubura uko bajya kwivuza, kutagira ibicuruzwa bihagije bitewe n’uko imodoka zitinya kuhagera, imyigire n’ibindi byinshi.

Umuhanda Bweyeye-Pindura ufite ibilometero 32.
Umuhanda Bweyeye-Pindura ufite ibilometero 32.

Sintumvayabo Maria we agira ati “niba uzimura umenya ari jye wazimurira, kuko nawugenzemo igihe kinini ubwo umwana wanjye yatsindiraga kujya kwiga mu mashuri yisumbuye i Nyamagabe. Yatsinze nta mikoro mfite, naba nabonye udufaranga tw’ishuri nkabyuka saa sita z’ijoro nkagera Pindura saa tatu kandi ubwo mpetse n’umwana, nkazajya kugera mu rugo ntakiriho”.

Buregeya Ngendahimana Athanase nawe utuye muri uyu murenge, avuga ko iyo bagize ikibazo cy’umurwayi babura uko bamugeza ku bitaro bikuru bya Rusizi. Akomeza avuga ko hari n’izindi serivise bakenera i Rusizi cyane cyane nk’abajya kuhahemberwa, bikabasaba nibura amafaranga y’urugendo ibihumbi 18 kugenda no kugaruka.

Uyu muhanda bavuga ko ukwiye gukorwa, uturuka ahitwa Pindura kuri Kaburimbo ituruka Kigali yerekeza Rusizi. Kuhava werekeza Bweyeye hari ibirometero 32. Uhagenda ahakoresha n’amaguru akoresha nibura amasaha atari munsi y’atandatu nk’uko abamenyereye kuhagenda babitangaza.

Umuhanda Bweyeye-Pindura ukoresha imodoka akoresha amasaha 2 naho umunyamaguru agakoresha amasaha 6.
Umuhanda Bweyeye-Pindura ukoresha imodoka akoresha amasaha 2 naho umunyamaguru agakoresha amasaha 6.

Ubuhahirane buke n’utundi turere

Abaturage ba Bweyeye batangaza ko ikindi babonamo nk’imbogamizi cyane ari ubucuruzi kuko ngo nta modoka zihagera zizanye ibicuruzwa ku buryo nibura imodoka ihagera iza rimwe mu cyumweru.

Iyo ibicuruzwa yazanye bishize barategereza igihe izongera kugarukira nanone icyumweru gishize nk’uko bitangazwa n’umucuruzi wo mu gasantire ka Bweyeye, Nsanzimana Vecovinani.

Zaina Ndayigenga avuga ko kugeza ubu usanga ibyo bejeje bajya kubigurisha mu gihugu cy’u Burundi kuko ari ho hafi yabo mu gihe bifuza kuba bajya kubigurisha mu karere ka Nyamagabe cyangwa Rusizi ariko umuhanda ukababera inzitizi.

Umuhanda Bweyeye – Pindura uherukira gukorwa muri 2010.
Umuhanda Bweyeye – Pindura uherukira gukorwa muri 2010.

Ibi kandi bituma n’amafaranga ari mu baturage ajya hanze y’igihugu kuko iyo bagurishije i Burundi ari naho banahahira (bagasigayo amafaranga). Bavuga ko hari umuntu wigeze kugura imodoka ngo ijye itwara abantu ariko yahise isaza kubera ububi bw’umuhanda.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bweyeye, bugaragaza ko nabwo buzi cyane iki kibazo bukemeza ko kibangamiye iterambere ry’abaturage.
Gusa ngo nabo bagerageza kuwukorera ubuvugizi mu nzego zitandukanye harimo akarere na minisiteri y’ibikorwaremezo.

Abdul Ntahomvukiye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Bweyeye, avuga ko ikibazo cy’uyu muhanda kizwi cyane, cyakora akavuga ko kiri mu nzira zo gukemuka kuko ubwo minisitiri w’Intebe yabasuraga muri Gashyantare 2012, yabijeje ko bagiye kuwubakorera.

Abatuye umurenge wa Beyeye bavuga ko babonye kaburimbo bashobora guhahirana n'ahandi mu gihugu.
Abatuye umurenge wa Beyeye bavuga ko babonye kaburimbo bashobora guhahirana n’ahandi mu gihugu.

Ibyo bigaragazwa n’amabuye agenda asizeho amarangi mu mpande z’uwo muhanda mu ishyamba aho bivugwa ko ari isosiyeti yaba yaraje kuwupima ikaba iteganya kuwukora.

Nyamara ariko ku baturage ngo “bazabara iby’ikorwa ry’uwo muhanda babibonye kuko kuri bo kugeza kaburimbo i Bweyeye bumva ari nk’inzozi.” Mu gihe utaratangira gukorwa, uyu murenge wabaye ushyizeho koperative y’abaturage igomba kuzajya iwitaho igihe wangiritse, bawukuramo ibiti byawuguyemo banawusukura ku mpande.

Bweyeye ni umwe mu mirenge igize akarere ka Rusizi ukaba uhana imbibi na komine ya Mabayi mu gihu cy’u Burundi, igice kinini kikaba kigizwe n’ishyamba rya Nyungwe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu muhanda wa bweyeye_pindura ndawuzi umeze nabi kbs rwose bakwiye umuhanda muzima.

NSENGIMANA yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka