Burera: Korora ingurube byatumye abona amashanyarazi, anarihira abana be amashuri

Mukeshamungu Felicita utuye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera atangaza ko kokora ingurube bimufite akamaro kuburyo byatumye yikura mu bukene maze imibereho yo mu rugo ikazamuka.

Uyu mugore woroye ingurube imwe avuga ko agitangira gushaka umushinga wo gukora yatekereje korora inka ariko arayibura maze yigira inama yo korora ingurube. Ingurube yahereyeho yayiguze amafaranga ibihumbi 20.

Iyo ngurube imaze gukura yatangiye kubyara akagurisha ibyana bituma abasha kurihira abana be amashuri ndetse yanabashije gushyira umuriro w’amashanyarazi mu nzu ye.

Ingurube yoroye ibyara kabiri mu mwaka kandi uko ibyaye ibyara ibyana batanu cyangwa batandatu. Icyana kimwe akigurisha amafaranga ari hagati y’ibihumbi 12 na 15 nk’uko Mukeshamungu abisobanura.

Usibye kuba Mukeshamungu yoroye ingurube, ni n’umuhinzi uhinga kijyambere kuburyo abaturanyi be bamwita “umugoronome” (nubwo ntabyo yigiye) kubera ukuntu ahinga neza ku murongo.

Uburyo yororamo ndetse n’uburyo ahingamo abikesha inama zitandukanye agenda ahabwa n’abajyanama mu buhinzi n’ubworozi babifashijwemo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB); nk’uko Mukeshamungu abihamya.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza rwose kutugezaho ababyeyi biteje imbere,ariko rero nimuzajya mubivuga mujye mutubwira na details kuko muba mwahatubereye. Ese niba yorora ingurube imwe yinjiza angahe ku mwaka? Akishyurira abana be angahe? Ko aba ari imibare ifatika kuki mutinya gutangaza ibintu bishingiye ku kuri kandi aribyo bituma abantu basonukirwa neza inkuru.

isac yanditse ku itariki ya: 9-11-2012  →  Musubize

Norbert urakoze cyane kudusangiza ku makuru y’uyu muhinzi-mworozikazi, ariko iyo uteraho ifoto y’utwo TUBENZI birushaho kuba byiza kuko bitera amatsiko, kandi amatsiko atuma abantu bagira ishyari ryiza bagatangira gukoraUrakoze cyane

Nsanzimana Albert yanditse ku itariki ya: 8-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka