Bunyeshwa: Ububoshyi bw’ibiziriko bukorwa na benshi kandi ngo burabatunze

Abaturage batandukanye batuye mu mudugudu wa Bunyeshywa mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza batangaza ko ububoshyi bw’ibiziriko by’amatungo magufi n’amaremare ari nkayo suka ibatunze kuva kera cyane ngo kuko nabo bakomokaho ariwo mwuga bakoraga mu mibereho yabo ya buri munsi.

Iyo ugeze muri uwo mudugudu usanga urugo ku rundi ariwo murimo bahugiyeho cyane cyane muri ibi bihe by’impeshyi izuba riba ari ryinshi. Abakora uwo mwuga biganjemo abagore ahanini bavuga ko bawukomora ku babyeyi babo nk’uko uwitwa Mukanyandwi Pélagie w’imyaka 52 y’amavuko nawe ukora ubwo buboshyi abitangaza.

Agira ati: “Ububoshyi bw’ibiziriko muri uyu mudugudu niyo suka yacu kandi nta mugayo ababyeyi bacu nabo niwo mwuga twabasaganye tubyiruka natwe tuwuzi maze aho bamariye gusaza natwe turawukomeza kandi tubayeho”.

Abenshi mu agore bo mu mudugudu wa Bunyeshwa baba bahugiye ku murimo w'ububoshyi bw'ibiziriko.
Abenshi mu agore bo mu mudugudu wa Bunyeshwa baba bahugiye ku murimo w’ububoshyi bw’ibiziriko.

Uyu mugore akomeza avuga ko ari nk’umwihariko wabo muri ako gace batuyemo ngo kuko n’umugore uhashakiye ahita yiga kuboha ibiziriko by’amatungo magufi n’amaremare.

Barakagwira Séraphine w’imyaka 56 y’amavuko nawe ukora umwuga nk’uwo wo kuboha ibiziriko by’amatungo yishimira ko bimubeshejeho mu rugo rwe akemeza ko bimuhesha amafaranga yo kwigurira umunyu, peterori yo gucana mu nzu iyo bwije ndetse no kubona amafaranga make yo kwikenuza mu bintu bitandukanye.

Avuga ko nk’iyo ajyanye ibiziriko mu isoko buri kimwe agitangira amafaranga ari hagati ya 50 n’100 y’u Rwanda ngo kandi nibura ajyanayo ibiziriko bitari munsi ya 30 buri uko abijyanyeyo ngo ayo mafaranga yose amufasha kwifasha no kutagira uwo atega amaboko cyangwa ngo amwanduranyeho amusaba.

Imigwegwe ivanwamo ibyo biziriko asobanura ko nta mafaranga bayitangaho bikaba aribyo bituma benshi muri bo bayoboka uwo mwuga kuko nta byinshi ubasaba kandi bakunguka.

Abagore bo mu mudugudu wa Bunyeshwa ngo nta mazimwe babamo kuko bafite icyo baba bahugiyeho.
Abagore bo mu mudugudu wa Bunyeshwa ngo nta mazimwe babamo kuko bafite icyo baba bahugiyeho.

Ngo kubera ko buri wese aba ahugiye muri ako kazi bituma nta bagore bo muri ako gace barirwa mu mazimwe n’amacakubiri bikunze kuboneka kuri bamwe mu bagore bo mu giturage bitewe no kubura icyo bakora nk’uko Mukanyandwi Pélagie abitangaza.

Ikindi atangaza n’uko ubu buboshyi bw’ibiziriko by’amatungo byabafashije kubona amafaranga batanga mu bimina byo kwizigamira aho buri munyamuryango wese atanga amafaranga 300 buri cyumweru n’uko umwe muri bo abonetse yose bakayamuguriza bakurikije uko bagenda bakurikirana muri nomero bitomboreye.

Uhawe ayo mafaranga ayabyazamo ikintu kigaragara akaba yagura nk’ihene akayorora maze yakororoka ikamuteza imbere kandi yabonye n’ifumbire afumbiza munsi y’urugo rwe imyaka ihahinze ikera ikarumbuka.

Ibyatsi by'imigwegwe babohamo ibiziriko by'amatungo.
Ibyatsi by’imigwegwe babohamo ibiziriko by’amatungo.

Ubu buboshyi bw’ibiziriko by’amatungo bavuga ko nta muntu waburengaho ngo ajye kwiba kuko bubafasha kubona amafaranga yo kwikenuza muri byinshi. Abagore bahereye kera bakora uyu mwuga bavuga ko nta mwuga udakiza nyirawo ngo iyo awukoze awukunze ndetse akawuha n’agaciro.

Ku bw’iyo mpamvu bahamagarira n’abandi bagore bagenzi babo kugira imirimo imwe n’imwe y’amaboko bakora aho kwirirwa bicaye bateze amaboko abagabo babo ngo kuko ari naho bahera babakorera ihohoterwa ugasanga byateje impagarara mu miryango.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dore isoko mbarangiye biriya biziriko muzi ko bikorwamo tapi ihenze dore uko nabonye muri Mali babikoresha. Ufata ikiziriko noneho ukacyegeranya n’ikindi bingana ukadoda havamo tapi ihenze mugerageze rero nabawira iki

kanmugire yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka