Abacukuzi b’amabuye y’agaciro barasabwa gukorera mu mucyo no kwita ku bidukikije

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Imena Evode, yasabye abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu ntara y’amajyaruguru ko bajya batanga raporo y’ibyo bakoze mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Mu nama yagiranye n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakorera mu turere twose tugize intara y’amajyaruguru tariki 04/06/2013, Imena Evode yasobanuye ko akazi k’ubucukuzi gafitiye igihugu akamaro ariko ko abagakora bagomba kumenya ko ubuzima bw’ikiremwa muntu ari bwo buza ku isonga mbere y’ibyo byose.

Yagize ati “ Umuntu ntagashore abantu ahantu nawe abona ko ibirombe cyabagwira”. Yakomeje avuga ko mu gihe cyose abacukuzi babona ko aho bagomba gukorera hatameze neza, byaba bihagaritswe bityo bakabanza bakahatunganya mbere y’uko abantu binjiramo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro hamwe n'umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru (hagati) mu nama n'abacukuzi b'amabuye y'agaciro bakorera muri iyo ntara.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hamwe n’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru (hagati) mu nama n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakorera muri iyo ntara.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ati “Amabuye y’agaciro ntasaza niyo mpamvu igihe cyose mutaratunganya aho mukorera, cyangwa ngo mushake ibikoresho, mugomba kurindira bigakorwa, kuko amabuye y’agaciro ntasaza kandi ntiyimuka.”

Muri iyo nama kandi hasuzumiwemo uburyo umwuga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro utagirira abawukora akamaro bonyine ahubwo bikagera no ku baturage baba batuye aho bakorera.

Abacukuzi kandi basabwe kutangiza ibidukikije mu gihe baba bakora akazi kabo cyane cyane bita ku buzima bw’abantu, baba abakozi babo, baba n’abaturiye ibirombe bacukuramo ayo mabuye.

Abayobozi b'uturere n'izindi nzego bagaragaje ibibazo biri mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Abayobozi b’uturere n’izindi nzego bagaragaje ibibazo biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu ntara y’Amajyaruguru bavuga ko hari ibibazo bumva nk’ubuyobozi bwabafasha birimo nko kubafasha kubaka ibiraro bijya aho bacukurira ayo mabuye n’ibindi.

Abayobozi b’uturere ariko nabo bavuga ko hari ibibazo biba mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigomba gusobanuka.
Urugero ngo ni nk’aho usanga hari abakorera mu turere batazwi, ahandi ugasanga nta mipaka itandukanya ubutaka bw’abaturage n’aho ubucukuzi bukorerwa.

Ibi ngo basanga bishobora guteza urujijo muri uyu mwuga kuko usanga harimo n’ubujura bushobora guteza umutekano mucye mu baturage.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka