Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rutabayeho ku ibonekerwa

Perezida Kagame yibukije abaturage ba Rweru ko kubaho ufite ibyingenzi bigufasha kubaho neza, atari ukubonekerwa ahubwo ari uburenganzira bwa buri Munyarwanda.

Perezida Kagame yemeza ko ubuzima bw'Abanyarwanda buri mu burenganzira bwabo.
Perezida Kagame yemeza ko ubuzima bw’Abanyarwanda buri mu burenganzira bwabo.

Perezida Kagame yabyibukije abaturage bo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, mu birori byo kwizihiza imyaka 22 u Rwanda rumaze rwibohoye, byabaye kuri uyu wa mbere tariki 4 Nyakanga 2016.

Ibi birori kandi byabimburiwe no gutaha inzu zigera ku 104 zubakiwe abaturage basaga 451 bimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita, biherereye mu kiyaga cya Rweru.

Yagize ati “Havuzwe kubaka amazu yo kubamo, amashanyarazi, ikoranabuhanga ndetse twabonye n’ubuhamya bwa Nyiraminani, niba mwamuteze amatwi yavuze ko biriya byabagejejweho bageze aho basa nk’ababonekewe.

Zimwe mu nyubako z'ikitegererezo.
Zimwe mu nyubako z’ikitegererezo.

Ariko nyamara ubundi kuriya ni ko abantu bakwiye kuba babaho. Urumva kugera ku rwego rw’uko ukwiye kuba ubaho wowe ukabibonamo paradizo urumva ikiba cyarabuze. Aho umuntu atamenya amashanyarazi, ikiba cyarabimubujije ni cyo tukirwana na cyo.”

Perezida Kagame yanavuze kandi ko Abanyarwanda bagomba kugira ubuzima bwiza ku buryo kubaho neza batabibona nk’ibitangaza.

Ati “Ntabwo ari igitangaza kugira amazi meza, kugira inzu ubamo ntunyagirwe, abana bakajya mu mashuri, abantu bakagira imihanda, ibyo ntabwo bikwiye guhora ari igitangaza ngo uwo bigezeho abone ko yabonekewe. Kuvana izo nzitizi mu nzira ni ko kwibohora.”

Imwe mu miryango yatujwemo.
Imwe mu miryango yatujwemo.

Abimuwe mu birwa bwa Mazane na Sharita mu cyiciro cya mbere ni imiryango 104, hakaba hasigayeyo indi miryango 309 na yo igomba kwimurwa mu cyiciro cya kabiri.

Iyi miryango 104 yamaze kwimurwa, yubakiwe inzu ifite igikoni, uhabwa inka n’ikiraro, n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) cyemera gutanga imiti y’ aya matungo mu gihe cy’amezi atandatu.

Umushinga wo kwimura aba baturage wose uzatwara amafaranga miliyari umunani, ubu hakaba hamaze gukoreshwa miliyari 3,3Frw, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka.

Kureba andi mafoto menshi kanda AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyo rwose u Rwanda ntirubayeho ku ibonekerwa abana barwo bararurasaniye rurazuka.

ruru yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

Ubu c koko iyi si Paradizo ! kwibona mu nzu nk’iyi wariberaga mu mazi utazi gukanda urukuta ngo inzu imurike. H.E nakomeze ageze abaturage be muri Paradizo, Imana yonyine niyo izi icyo izamuhemba

jojori yanditse ku itariki ya: 4-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka