Ntibavuga rumwe na RDB ku mafaranga bacibwa

Bamwe mu batuye akarere ka Rusizi, bavuga ko babangamiwe n’amafaranga bavuga ko bacibwa n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), batambutsa amatungo yabo muri Nyungwe.

Abaturage ba Rusizi bavuga ko bacibwa amafaranga atagira gitansi
Abaturage ba Rusizi bavuga ko bacibwa amafaranga atagira gitansi

Aba baturage bavuga ko iyo bavuye kugura amatungo mu murenge wa Giheke n’indi bahana imbibe, bayanyuza muri Pariki ya Nyungwe kuko ntayindi nzira bagira.

Iyo bageze mu ishyamba bakwa n’abacunga pariki amafaranga ibihumbi 20 ku nka imwe, kugirango itambuke kandi ntibahabwe gitansi.

Mucyurantare Martin ni umwe mubajya kugura inka mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rusizi na Nyamagabe.

Yagize ati” tujya Bumazi tukagura inka inzira izitahura iri muri nyungwe, iyo tuhageze RDB iduca ibihumbi 20 ku nka imwe kandi ntibaduhe gitasi.

Nonese niba nikokoye nkabona ibihumbi 150 ngura inka bakagerekaho ibihumbi 20 bya amande ubwo njyewe nzatera imbere gute.”

Harerimana Frederic umuyobozi w'akarere ka Rusizi
Harerimana Frederic umuyobozi w’akarere ka Rusizi

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harerimana Frederic avuga ko icyo kibazo batari bakizi ,ko bagiye kugikurikirana.

Ati” ni ikibazo natwe tutari tuzi, ariko kizabonerwa igisubizo mu nama duteganya kugirana na RDB, kugirango badusobanurire iby’aya mafaranga baka abaturage. Tugiye kugikurikirana.”

Ntihemuka Pierre umuyobozi w’agateganyo wa pariki y’igihugu ya Nyungwe, avuga ko ayo mafaranga abaturage bakwa atemewe kuko gushorera amatungo muri pariki bitemewe.

Ntihemuka avuga ko, amatungo atambukijwe mu modoka nk’uko n’ahandi atambutswa mu muhanda, ho nta mafaranga bacibwa.

Akomeza gusobanura ko RDB ifite uburyo ihana abafatirwa mu byaha byangiza pariki ya Nyungwe ibinyujije mu butabera.

Ati”Ayomafaranga ntabwo yemewe kuko ntatungo narimwe ryemerewe guca muri Pariki rishorewe. RDB ntabwo ica amande ibyaha byose bikorewe muri Pariki, bishyikirizwa inzego z’ubutabera.”

Aha avuga ko abaciye abo baturage amafaranga babihanirwa baramutse bagaragaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyarusizi Imana ibafashe twifatanyije nabo mu kababaro

leonard yanditse ku itariki ya: 24-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka