Kutishyurwa amafaranga bakoreye muri VUP birabakenesheje

Abaturage bakoze imihanda muri gahunda ya VUP mu murenge wa Mukindo, akarere ka Gisagara baravuga ko bugarijwe n’ubukene kubera kudahembwa.

Umwe mu mihanda yakozwe muri gahunda ya VUP mu murenge wa Mukindo
Umwe mu mihanda yakozwe muri gahunda ya VUP mu murenge wa Mukindo

Aba baturage bavuga ko hashize amezi abiri, bakoze imibyizi 60, ihwanye n’ibyo bita “Quinzine” esheshatu, ariko ntibahemberwa n’imwe.

Bavuga ko uku kudahembwa byabateye ubukene mu ngo zabo, kuko igihe bari gukoresha bahinga ibizabatunga bagikoresheje muri iyi mirimo, nk’uko Musabyimana Pierre umwe muri bo abivuga.

Yagize ati ”Jyewe mfitemo ibihumbi 52,nta n’ijana barampa kandi ndakennye rwose.Buri munsi baratubwira ngo bari hafi kuyaduha twarategereje twarahebye”.

Aba baturage kandi bavuga ko batarabasha gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, kubera ko babuze ubushobozi.

Kuri iki kibazo, bavuga ko ubuyobozi bwabijeje ko igihe batarahembwa ntawe uzafatwa kuko atatanze umusanzu wa mituweri kugeza igihe bazahemberwa.

Ibi nabyo bibatera impungenge, kuko bibaza uko byagenda hagize urwara muribo nta bwisungane afite.

Augustin Nzeyimana ati ”Ntibadufatira mituweri,ariko hari abaturage imiryango yabo irwara,bakabura uko bivuza kuko nta makarita ya mituweri bafite, kandi bitwa ngo bakoreye amafaranga”.

Aba baturage bavuga ko nyuma yo kubona ko imibyizi ibaye 60 badahembwa, ubuyobozi bwabasabye kuba bahagaritse imirimo,kngo babanze bahamberwe aho bakoze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukindo Moise Ndungutse avuga ko kuba baratinze guhemba aba baturage, byatewe n’uko amafaranga agomba guturuka muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, akaba ataraza.

Uyu muyobozi avuga ko ibi nabyo byatewe n’uko umwaka w’ingengo y’imari ukiri mu ntangiriro, akizeza abaturage ko uku kwezi kwa Nzeri kutazashira batarahabwa amafaranga bakoreye.

Ati ”Turacyari mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari, ku buryo amafaranga y’igihembwe cya mbere MINECOFIN yoherereza uturere ataraza, ariko turahamya ko bitarenze uku kwezi kwa cyenda azaba yaje abaturage bagahembwa”.

Aba baturage bavuga ko umubyizi umwe bakoreraga amafaranga 1200 y’u Rwanda, bivuze ko umuturage wujuje imibyizi yose uko ari 60, agomba kwishyurwa amafaranga ibihumbi 72.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka