Kutagira umuhanda bituma Kibeho idatera imbere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratangaza ko umuhanda uhuza Akarere ka Huye n’aka Nyaruguru ukozwe byatuma Kibeho itera imbere ndetse igasurwa kurushaho.

Abantu bajya gusengera i Kibeho no kuhasura ni benshi ariko ibikorwaremezo byaho ni bike.
Abantu bajya gusengera i Kibeho no kuhasura ni benshi ariko ibikorwaremezo byaho ni bike.

Bubishingira ku mibare y’abantu baza gusura Kibeho, ifatwa nk’ubutaka butagatifu bwabereyeho amabonekerwa ya Bikira Mariya; buhamya ko baba ari benshi, ariko ko barushaho kwiyongera hakozwe umuhanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ndetse n’ubw’ingoro ya Bikira Mariya ya Kibeho bwemeza ko nibura abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 40 na 60, ari bo basura Kibeho mu minsi mikuru y’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Assomption), ndetse n’umunsi mukuru w’amabonekerwa ya Kibeho.

Imibare itangwa n’ingoro ya Bikira Mariya ya Kibeho kandi igaragaza ko mu mwaka Kibeho isurwa n’abakirisitu barenga ibihumbi 500, hagendewe kuri ukarisitiya ziba zakoreshejwe mu mwaka mu guhaza abakirisitu

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko muri rusange Umujyi wa Kibeho ugenda utera imbere mu bikorwa by’ubwubatsi bugamije kwakira abawugana, gusa akavuga ko na byo bitaragera ku ntera ishimishije.

Uyu muyobozi avuga ko ba rwiyemezamirimo biteguye gushora imari yabo mu bikorwa by’ubwubatsi, ariko bakaba bakibangamiwe no kuba nta muhanda wa kaburimbo urabasha kugera i Kibeho.

Kuva i Huye kugera muri Nyaruguru, umuhanda wose ni igitaka kandi ni ho abasura Kibeho banyura.
Kuva i Huye kugera muri Nyaruguru, umuhanda wose ni igitaka kandi ni ho abasura Kibeho banyura.

Avuga kandi ko kuba nta muhanda uhari binatuma abenshi mu bakerarugendo bagombaga kuza gusura Kibeho babireka,akavuga ko umuhanda uramutse ukozwe bajya abaza ari benshi kurushaho.

Ati ”Abaza bahagana ni benshi, ariko noneho bazarushaho kuhagana igihe umuhanda uzaba wakozwe.

Ugiye kureba mu by’ukuri ikintu kikiri imbogamizi muri Kibeho ni umuhanda, naho mu bijyanye n’ishoramari, abantu bari tayari (biteguye) guhita bashora imari mu bijyanye n’ubwubatsi, cyane cyane mu kwakira abashyitsi”.

Uyu muyobozi ariko yizeza abaturage ko umuhanda wa kaburimbo uri hafi gukorwa, kuko ngo bawemerewe na Perezida wa Repubulika.

Mu mpera z’umwaka wa 2014, Habitegeko yari yavuze ko bigenze neza imirimo yo gutangira kuwubaka yatangira mu mwaka wa 2015 cyangwa se 2016.

Gusa, nubwo kugeza n’ubu nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko uyu muhanda waba uri hafi gutangira gukorwa, uyu muyobozi noneho ahamya ko nta kabuza mu mwaka utaha wa 2017 imirimo yo gutangira kubaka uyu muhanda izatangira.

Ati ”Umuhanda ugiye gukorwa rwose mu gihe cya vuba. Ni ukuvuga ngo bitarenze umwaka wa 2017, umuhanda Huye-Kibeho-Ngoma uraba watangiye”.

Uretse ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana bwarushaho gutera imbere muri aka karere kandi, abahatuye banakoresha umuhanda bemeza ko uramutse ukozwe byakoroshya imikorere yabo, abandi ngo bagakora ibindi bikorwa by’ishoramari bigamije kubateza imbere.

Munyentwali Emmanuel yabwiye Kigali Today ati ”Uyu muhanda uramutse ukozwe twagera ku iterambere, kuko icyo umuntu yakora cyose cyakwinjiza amafaranga kandi tugakorera ahantu hasa neza”.

Hari abaturage bo muri aka karere kandi biyemerera ko umuhanda uramutse ushyizwemo kaburimbo biteguye ubwabo kuba bahita bazamura inyubako zakira zikanacumbikira abantu baza gusengera no gusura Kibeho.

Iyi ni imwe mu nyubako zakira zikanacumbikira abajya i Kibeho.
Iyi ni imwe mu nyubako zakira zikanacumbikira abajya i Kibeho.

Umuhanda ubuyobozi buvuga ko uri hafi gutangira gukorwa uzaturuka mu Karere ka Huye ugere ku Biro by’Akarere ka Nyaruguru unyuze i Kibeho, hanyuma ukomeze uhure n’umuhanda Huye–Kanyaru, wo usanzwe ukozwe.

Hari kandi n’ishami rizava ku Biro by’Akarere ka Nyaruguru rigezwe ku Bitaro bya Munini biherereye muri aka Karere ka Nyaruguru, ibi bitaro na byo biri hafi kubakwa bikagirwa Ibitaro by’Icyitegererezo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

Ku bijyanye n’amahoteri yo kwakira no gucumbikira abagana Kibeho, i Kibeho hari Hoteri n’ibigo byakira abantu (centres d’aceuils) bitatu, byose hamwe bikaba bifite ubushobozi bwo gucumbikira abantu 134 gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka