Kubakirwa no korozwa byabahinduriye imibereho

Abahejejwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke barashima ko bahinduye ubuzima bivuye ku mazu bubakiwe, bakanorozwa.

Abari barasigajwe inyuma n'amateka mu murenge wa Nyabitekeri bavuga ko imibereho igenda ihinduka
Abari barasigajwe inyuma n’amateka mu murenge wa Nyabitekeri bavuga ko imibereho igenda ihinduka

Aba baturage bavuga ko babaga ahantu habi, amazu babagamo bayagereranya n’ayo amatungo yabo abamo uyu munsi, nk’uko Ntamuhanga Emmauel umwe muri bo abivuga.

Yagize ati “imvura yararaga itunyagira bugacya, iyi nduru ubona ingurube irimo niko amazu twabagamo yari ameze.

Uwavuga ngo ntiyemera ubuyobozi bw’umubyeyi Kagame Paul twamubwira ngo wowe shake ikindi gihugu wimukiramo.”

Borojwe amatungo abafasha kuva mu bukene
Borojwe amatungo abafasha kuva mu bukene

Ntamuhanga avuga ko babaga muri Nyakatsi, ariko ubu bubakiwe amazu afite ibyumba bihagije.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabitekeri Niyonzima Jacques avuga ko imyumvire y’abahejejwe inyuma n’amateka igenda ihinduka uhereye ku imiturire.

Avuga ko n’iterambere ryabo ryizewe kuko, basigaye bemera guhinga no korora. Mbere batarabikozwaga.

Ati”Uko iminsi igenda iza abahejejwe inyuma n’amateka ubona bagenda barushaho gutera imbere icyambere ni imyumvire uko baturana n’abandi niko bagenda bahinduka.”

Avuga ko imiryango umunani ku 10 y’abahejejwe inyuma n’amateka ituye mu mudugudu wa Murenge imaze korozwa amatungo magufi n’amaremare, intego ikaba kuboroza bose.

Mbere ntibakozwaga korozwa none basigaye bahinga bakorora
Mbere ntibakozwaga korozwa none basigaye bahinga bakorora

Umudugudu wa Murenge utuwe n’abaturage bavuye Tanzaniya, abahejejwe inyuma n’amateka, abimuwe mumanegeka ndetse nabavanywe muri Nyakatsi.

Ku nkunga y’ikigega gitera inkunga imishinga yokurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (Fonerwa) bamaze korozwa inka 60 n’ingurube 240.

Mukwezi kw’Ukuboza hazorozwa abandi baturage baho, inka 68 n’ingurube.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka