Imyumbati ni igihingwa gifatiye runini abanyarwanda

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi aributsa abatuye akarere ka Gisagara, kuzafata neza imbuto y’imyumbati bahawe kuko ifatiye runini abanyarwanda.

Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi yifatanyije n'abatuye umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara gukora umuganda
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yifatanyije n’abatuye umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara gukora umuganda

Ibi yabivuze ubwo yifatanyaga n’abo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2017 A. Hari mu murenge wa Mamba mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeli.

Muri uyu muganda hatunganyijwe imirima yo guhingamo imyumbati,izaherwaho hatuburwa imbuto nshya, nyuma y’aho indi mbuto yari yaribasiwe n’indwara ya kabore.

Minisitiri Murekezi avuga ko imyumbati ari ingenzi cyane mu mibereho y’abanyarwanda, cyane mu gihe cy’inzara.

Yagize ati” Iyo igihugu cyabuze umusaruro w’imyumbati haba ikibazo,kuko imyumbati ibasha guhangana n’inzara n’amapfa,”.

Mamba hatunganyijwe ubutaka bungana na hegitari 17 bwo guteraho imyumbati
Mamba hatunganyijwe ubutaka bungana na hegitari 17 bwo guteraho imyumbati

Minisitiri yasabye aba baturage kubungabunga iyi mbuto nshya itangiye gutuburirwa mu mirima yabo.

Ababwira kuyitaho, bayirinda ibyonnyi kandi bakarwanya isuri kugirango imbuto izabashe kuboneka ari nyinshi ibashe kugera ku baturage benshi.

Ati” Iyi mbuto yaje ibasanga muyifate neza,kuko niyo izavamo icyororo cy’imbuto nziza muzahinga mu mirima yanyu mu bihe bizakurikiraho”.

Abaturage b’umurenge wa Mamba bavuga ko kuva aho imyumbati ifatiwe n’indwara ya kabore bagize ubukene, ndetse hamwe na hamwe bakibasirwa n’inzara.

Bavuga ko ubwo babonye imbuto nshya biteguye kuyifata neza, kugirango nimara kugera kuri bose bongere bahinge imyumbati nka mbere, nk’uko Urayeneza Evariste abivuga.

Ati”Dushimishijwe n’uko tubonye imyumbati myiza yo gutera,kandi twiteguye ko abayibonye nimara kuba myinshi tuzaha n’abandi bagatera twese ikatugeraho”.

Muri uyu muganda hahinzwe hegitari 17, zinaterwaho imyumbati,gusa hari indi mbuto yasigaye idafite imirima yo guterwamo.

Minisitiri w’Intebe Murekezi yasabye abaturage ko iyo mbuto yasigaye bagomba kwihutira kuyitera itarangirika.

Nyuma y’umuganda Minisitiri w’Intebe yanasuye ibindi bikorwa by’iterambere biri mu karere ka Gisagara,birimo inzu y’imyidagaduro ndetse n’uruganda rukora urwagwa.

Minisitiri w'Intebe yasuye uruganda rukora urwagwa rw'ibitoki
Minisitiri w’Intebe yasuye uruganda rukora urwagwa rw’ibitoki
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bazanazsne Imbuto yimyumbati n yagatare ahitwa Rwimiyaga murakoze

nsengimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka