Ibiryabarezi ngo bibangamiye iterambere ry’urubyiruko

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko mu gihe urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo, urwirirwa mu Biryabarezi ntaho rwageza igihugu.

Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibihora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere, Muhire Emmanuel yibukije urubyiruko ko aheza h’igihugu hategurwa haherewe kuri rwo.

Hamwe ku masantere ibiceri byatangiye kubura kubera kubijyana muri uyu mukino
Hamwe ku masantere ibiceri byatangiye kubura kubera kubijyana muri uyu mukino

Yagize ati ˝U Rwanda rukeneye urubyiruko ruzi aho igihugu cyavuye n’aho kigana, kandi kikazahagera rubigizemo uruhare, ntago urubyiruko rwirirwa mu Biryabarezi rero rwagira icyo rugeza ku gihugu.˝

Muhire kandi avuga ko uretse gushukwa, ugiye gukina uyu mukino w’Ikiryabarezi yakagombye no kubanza kumva iryo zina ubwaryo. Ati ˝Ese iryo zina ryo ntubanza ngo unaryumve? Kirya ˝Abarezi˝ nyine, usobanukiwe ntacyegera! ˝

Ni mu gihe uyu mukino benshi bavuga ko urarura urubyiruko ukomeje kwitabirwa ari nako ugera mu bice bitandukanye by’igihugu, aho uwukina ashyira igiceri cyangwa ibiceri mu cyuma agategereza ko kimwungikira cyangwa kimuhombya, bakaba basaba ko wahagarikwa.

Maniriho Pélagie utuye mu Murenge wa Bwishyura ati˝Uyu si umukino ni ˝Urusimbi˝ kandi dusanzwe tuzi ko Leta irurwanya, nawo badufashe bawuhagarike, kuko nta kindi umaze uretse kurarura abana, nibikomeza gutya nta mubyeyi uzongera gutunga amafaranga afite abana.˝

Hari kandi n’abemeza ko atari abana gusa uyu mukino wagiraho ingaruka, kuko ngo hari n’abakuru bawubyukiramo bakawirirwamo aho kujya gukora, kandi ngo birangira n’ayo bajyanyemo ntayo batahanye.

Mivumbi Léopold, umusaza w’imyaka 80 ati: ˝Si urubyiruko gusa rwibasiwe, ko mbona se hari n’abakuru n’abakuru aho kujya gushakira amaramuko mu kazi baza kuyashakira kuri iki cyuma!˝

Ubuyobozi bw’Akarere busaba ababyeyi gukurikirana abana babo no kubasobanurira ingaruka ziri muri uyu mukino, mu gihe hakigwa ku ngamba zirambye kuri wo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Karongi, cyane cyane mu bupfune hasanzwe habera urugomo kubera itabi ryinshi n;ibindi biyobyabwenge by’ibigage police na dasso bahora bahanganye nabyo, mubikureho bijye ahagaragara kuki bikorera ahantu nkaho cyane ku tubari.Mu wagasirika naho ni uko. Ni iterambere tubyite dutyo ariko rirakurura uburara mu rubyiruko n’amakimbirane mu ngo kuko n’abagabo bakuze babyitabira nk’abajya mu kazi.muturebere igikwiye bayobozi tutavaho dukunda inyungu kurusha uburere bw’abana bacu n’imibanire mu miryango. Murakoze.

Kalimanzira jean yanditse ku itariki ya: 20-07-2016  →  Musubize

hakwiye gufatwa ingamba zikarishye kwikoreshwa ryibiryabarezi hamwe nahamwe bisigaye bitera urugomo hari abarwana bapfa amafrw yariwe leta ikwiye kwintervena kuruyu mukino ntarirarenga

momo yanditse ku itariki ya: 19-07-2016  →  Musubize

Biriya byuma bikoresha muri tombora bizwi nkibiryabareze nihakorwe ubuvugizi maz banyirabyo babyubakire amazu yo kubishyiramo kuko kubirinda abana bari munsi yimyaka 18bitashoboka kuko aho mbibona hose biri hanze kandi kuko bagiye babisigira abacuruzi ngo bage babirinda ntibabyitayeho arinayompamvu abana babigana cyane ug:i BUGESERA biriyabyuma byibera hanze

twizeyimana yanditse ku itariki ya: 19-07-2016  →  Musubize

Ubwo nabyo ni iterambere ry’urusimbi yewe gawe. abana bacu turabashoza iki muri ibi biruhuko.Leta nidutabare ibyo bintu bicike cyangwa bijye ahabugenewe hanyuma bikinwe n’abujuje ibisabwa nk’uko biba muri betting.

alias yanditse ku itariki ya: 19-07-2016  →  Musubize

Uyu Muhire rwose areba kure. Iri ni ikoranabuhanga ry’urusimbi mu yandi magambo. uretse n’urubyiruko abagabo birirwa mu biryabarezi ni benshi ku buryo ingo zishobora kugwa muri aka kaga cyane ko abo bagabo aho gushakisha amaramuko bazindukira muri urwo rusimbi.Niba barahawe n’icyemezo kibemerera gukora ibyo abana bacu barahagwabihumire ku mirari.Leta nifate ingambahakiri kare.

Kaberuka deo yanditse ku itariki ya: 19-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka