Abamotari baravuga imyato amakoperative yababohoye ubukene

Abamotari bo mu Karere ka Huye baravuga ko mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 22 rwibohoye, na bo ngo batsinze ubukene babikesha kwibumbira mu makoperative.

Koperative z'abamotari b'i Huye ngo zirateganya kubaka amagorofa y'ubucuruzi.
Koperative z’abamotari b’i Huye ngo zirateganya kubaka amagorofa y’ubucuruzi.

Perezida wa COTAMOHU (Koperative y’abatwara abagenzi kuri moto i Huye), Alphonse Kubwimana, avuga ko mbere ya 2009 bari ishyirahamwe. Icyo gihe ngo nta murongo ufatika bagenderagaho, ariko nyuma yo kwibumbira mu makoperative, ngo batangiye gutera imbere mu buryo bavuga ko bushimishije.

Agira ati “Urebye twakoreraga mu kavuyo, nta n’icyo kwishyira hamwe byari bitumariye cyane. Aho twabereye koperative, kwaka inguzanyo ku banyamuryango biroroha, bakabasha kwigurira za moto.”

Kubwimana avuga ko aho babereye koperative, batangiye kwegeranya amafaranga yo kuziyubakira inzu. Ati “Ntabwo twari twarigeze dutunga amafaranga menshi kuri konti, ariko ubu dufite hafi miliyoni 40Frw. Nizimara kuba miliyoni 50Frw, tuzaka inguzanyo dutangire kubaka. Ntituzarenza 2018 tudatangiye.”

Sebarinda Jean Fidèle, umunyamuryango wa COTAMOHU, na we ati “Maze imyaka 10 ndi umumotari. Aho tubereye koperative nabonye inguzanyo ngura moto, ubu naranayigurishije ngura n’indi. Nabashije kwiyubakira inzu, mfite ubushobozi bwo gutunga umugore n’abana babiri dufitanye.”

Habimana Jean Chrysostome, Perezida wa Koperative Intambwe Motari-Huye (CIM - Huye), na we avuga ko aho babereye koperative batangiye gutera intambwe igana iterambere. Ati “Tumaze kwegeranya miriyoni 18. Nizishyika 25 tuzaka inguzanyo twubake inzu y’ubucuruzi.”

Mu gihe batarabasha kubaka, babaye bashyizeho iduka ricuruza ibyuma bisimbura ibyashaje kuri za moto. Abanyamuryango bafata ibyo bakeneye, bakishyura mu byiciro.

Mu mujyi wa Butare, hari amakoperative abiri y’abamotari: COTAMOHU na CIM - Huye. COTAMOHU ni yo yashinzwe mbere, jenoside ikirangira. Icyo gihe yari ishyirahamwe.

Abagize CIM bo bari abanyonzibaje gucibwa mu mihanda ya kaburimbo kuko ngo “batumaga habaho impanuka”, bagirwa inama yo kwiga amategeko y’umuhanda. Aho bamenyeye gutwara moto bashatse kwinjira muri COTAMOHU, basanga hasabwa umugabane munini (150000Frw), maze bishingira koperative yabo.

Ubu bishimira aho bageze. Perezida w’iyi koperative, Habimana, ati “Fata abantu bari ku magare, ubu bakaba bafite ibyuma bihinda. Hari ababa bafite ebyiri cyangwa eshatu… uko ni ugutera imbere.”

Uyu muyobozi ngo anatekereza ko n’abandi bantu bari bakwiye kwibumbira hamwe kuko kwegeranya imbaraga bibashisha abantu gukora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka