Hatangiye kubakwa imihanda ishobora kumara imyaka 500 itarangiritse

Mu mujyi wa Kigali harubakwa imihanda y’amabuye yitwa "Cobblestone", hagamijwe kurengera ibidukikije, guteza imbere ibikorerwa mu gihugu no kubaka ibirama.

Mu mujyi wa Kigali hatangiye kubakwa imihanda ya Cobblestone
Mu mujyi wa Kigali hatangiye kubakwa imihanda ya Cobblestone

Ushinzwe kubaka iyo mihanda, Eng. Vincent Mwumvaneza avuga ko harimo inyungu nyinshi mu kubaka iyi mihanda kurusha ikozwe na kaburimbo.

Agira ati “Nta godoro na peterori tuzakoresha mu gukora iyi mihanda; Igihugu kizungukira mu kuba cyahendwaga n’ibyo bicuruzwa bitumizwa hanze ku giciro gihenze cyane.”

Imihanda ya “Cobblestone” iri kubakwa mu gace ka Gisementi, mu mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko hazubakwa ibilometero 70 byayo. Yatangiye kubakwa tariki ya 17 Nzeli 2016.

Uburambe bw’imihanda ya “Cobblestone”n’iya kaburimbo si kimwe. Kuko iya “Cobblestone” ishobora kumara imyaka irenga 500. Mu gihe ngo kaburimbo yarambye cyane itarenza imyaka 25.

Iyo umuhanda wa “Cobblestone” wangiritse, ntibisaba gushaka ibintu bishya byo kuwusana kuko basubiza akabuye aho kavuye.

Eng. Mwumvaneza avuga ko ikibi cy’umuhanda wa kaburimbo ari uko usubiza inyuma ubushyuhe bwoherezwa n’izuba. Ukanoherezayo n’ibyuka bihumanya ikirere, bigatuma haba imihindagurikire y’ikirere.

Ibyo ntibirangwa ku muhanda wa “Cobblestone” kuko uba ufite imyanya hagati y’akabuye n’akandi. Bituma ubushyuhe bw’izuba ndetse n’amazi y’imvura bicengera mu butaka.

Imihanda ya Cobblestone ishobora kumara imyaka 500 itangiritse
Imihanda ya Cobblestone ishobora kumara imyaka 500 itangiritse

Ikigo cy’Ubwubatsi (NPD Ltd) cyagiranye amasezerano n’Umujyi wa Kigali azageza muri 2018. Ayo mabuye aturuka i Musambira muri Kamonyi, ahari imashini zisatura urutare, zikarutunganyamo utwo tubuye tumeze nk’amatafari.

Rangira Bruno ushinzwe itangazamakuru mujyi wa Kigali, avuga ko kubaka umuhanda wa kaburimbo ahantu hareshya na kirometero imwe itwara hagati ya miliyoni 600-700 FRw. Mu gihe ikirometero kimwe cya "Cobblestone" gifite agaciro ka miliyoni 360 Frw.

NPD Ltd iravuga ko izakoresha abakozi 500 mu kubaka iyi mihanda y’amabuye. Bikaba bitandukanye no gukora imihanda ya kaburimbo kuko imirimo hafi ya yose ngo iharirwa imashini.

Gusa ariko nanone kubaka iyi mihanda biratinda cyane kuko ngo abakozi 500 bazakoreshwa, bashobora gukora 1/10 cy’aho imashini zakoraga buri munsi iyo zikora umuhanda wa kaburimbo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ndi inyagihanga muri gatsibo
mumurenge wacu nta mashanyarazi aharangwa nta muhanda kuva 2012
tubyizezwa mwatuvuganira iki
cyane cyane mukagari ka nyagitabire murakoze kdi rwose mwihangane muzahagere

harorimana ernesto yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

m
kt radiyo rwose mutuvuganire buri gihe turabashimira ko mugera ku baturage umuhanda wa kimisagara ahitwa natiyonali nta moto, nta modoka bihazamuka n ikibazo gikomeye muzadusure turahangayitse cyaneee imvura nigwa ntituzajya tubona uko dutaha murakoze tuzishimira ubuvugizi bwanyu

kanani kerema yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Ubwo buryo nibwo bwiza buzadufasha no kubasha kugira imihanda naho itabaga kubera ko wakoreshwa amafaranga make ugeranyije na yubaka kaburimbo.

Martial yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka