Gukorana igenamigambi n’umufatanyabikorwa ngo bitanga umusaruro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko iyo umufatanyabikorwa akoreye igenamigambi rye hamwe n’abagenerwabikorwa bitanga umusaruro kuko rikorwa hagendewe ku bikenewe by’ingenzi.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nyakanga 2016 mu nama y’iminsi itatu ihuje abahagarariye inzego zitandukanye z’aka Karere n’abakozi b’umuryango World Vision wita ku bana mu rwego rwo gutegura igenamigambi ry’uyu muryango mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere.

Umuhuzabikorwa wa World Vision mu karere ka Karongi (ufite mikoro) avuga ko gukorana igenamigambi n'abagenerwabikorwa bitanga umusaruro
Umuhuzabikorwa wa World Vision mu karere ka Karongi (ufite mikoro) avuga ko gukorana igenamigambi n’abagenerwabikorwa bitanga umusaruro

Umuyobozi w’Akarere, Ndayisaba Francois yagize ati: ˝Aba bose ni abahagarariye abaturage, bazanye ibitekerezo by’abaturage kugira ngo bicare hamwe, iri genamigambi ry’imyaka 5 bakora barikore bashingiye ku byifuzo by’abaturage

Hari abandi bafatanyabikorwa usanga batuzanira gahunda zabo bagashaka kuzitwemeza nk’aho bazi ibyifuzo byacu cyangwa ibiabzo dufite, ariko World Vision yo iricarana n’abantu bahagarariye abaturage ikumva ibyo bakeneye.˝

Umuhuzabikorwa wa World Vision mu Karere ka Karongi, Ruganzu Jonas avuga ko kugendera ku byifuzo n’ibitekerezo by’abagenerwabikorwa mu igenamigambi ryabo, aribyo bituma ubu babona impinduka nziza buzima bw’abana n’ubw’abaturage muri rusange.

Ati˝Imitsindire y’abana mu mashuri yarazamutse, hagabanutseho 15% ku bana bari bafite imirire mibi muri aka gace….. iyo ugereranyije ubu n’igihe twari tutaratangira gukorera hano usanga abana bafite ubuzima bwiza muri rusange.˝

Mukafuraha Consolé utuye mu Murenge wa Rubengera, nawe avuga ko uyu muryango hari byinshi wahinduye ku buzima bw’abana babo. Ati: ˝Abana bacu ubu babayeho neza, baranywa amata, baravuzwa, mbese ibintu byarahindutse.˝

Kugeza ubu, World vision iza mu bafatanyabikorwa ba mbere mu kunganira ingeno y’imari y’Akarere ka Karongi, muri gahunda zayo zo kwita ku mwana, ikaba igaragara mu bikorwa bitandukanye nk’ibyo kubaka amavuriro, kubaka amashuri, kugeza amazi meza ku baturage, gutanga amatungo maremare ndetse n’amagufi n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka