Gatsibo: Ibikorwa by’iterambere ngo bigeze ku kigero gishimishije

Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze LODA, gitangaza ko ibikorwa giteramo inkunga Akarere bigeze ku kigero gishimishije.

Iki kigo cyabitangaje nyuma yo gukora uruzinduko muri aka Karere ka Gatsibo kuri uyu wa 30 Kanama 2016, hagamijwe kureba ibikorwa bitandukanye by’iterambere giteramo inkunga akarere no kureba aho bigeze bibyazwa umusaruro n’abagenerwa bikorwa.

Amashuri y'imyuga ari mu biterwa inkunga na LODA.
Amashuri y’imyuga ari mu biterwa inkunga na LODA.

Muri ibi bikorwa hibanzwe cyane ku ishuri ryigisa imyuga rya Gatsibo Technical School riherereye mu Murenge wa Gatsibo, Akagari ka Gatsibo mu Mudugudu w’Agatare, rikaba ryigisha imyuga irimo ubwubatsi, amashanyarazi hamwe n’ibikorwa rusange.

Sibomana Saidi ni umuyobozi wungirije muri LODA, avuga ko kuzamura ubukungu bw’inzego z’ibanze ari zo nshingano za mbere z’iki kigo, ngo uru ruzinduko rukaba rwakozwe mu rwego rwo kugira ngo harebwe niba izi nzego ziyubaka uko bikwiye nyuma yo kuzitera inkunga.

Yagize ati” Ibikorwa ikigo LODA gitera inkunga byashyizweho mu rwego rwo kugira ngo hongerwe imirimo mishya binyuze mu kwigisha ubumenyingiro kandi birusheho guteza imbere abagenerwa bikorwa, ni muri urwo rwego twaje kureba aho bigeze kandi biratanga umusaruro mwiza.”

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Kigalitoday biga mu ishuri ry’imyuga rya Gatsibo Technical School, bayitangarije ko ubumenyi bakura muri iri shuri biteguye kuzabubyaza umusaruro ku isoko ry’umurimo.

Sindambiwe Jean Damascene ni umwe muri abo banyeshuri agira ati” Naje kwiga umwuga w’ubwubatsi mbikunze kandi mbishaka, niteguye kuzabibyaza umusaruro ningera ku isoko ry’umurimo kuko ari umwuga mwiza nashishikariza na bagenzi banjye kuwukurikira bagakura amaboko mu mifuka.”

Ishuri rya Gatsibo Technical School ryatangiye mu mwaka wa 2014, ryigamo abanyeshuri bagera kuri 400 barimo abahungu 320 n’abakobwa 80.

Ikigo cya LODA, gitera inkunga Akarere ka Gatsibo mu bikorwa by’iterambere bitandukanye birimo kubaka imiyoboro y’amazi, kubaka agakiriro, kubaka Hotel y’Akarere, kubaka imihanda n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka