Ekocenter bubakiwe na Coca Cola yatangiye kubakungahaza

Abaturage bo mu murenge wa Gishari muri Rwamagana batangaza ko Ekocenter bubakiwe na Coca Cola imaze kubagezaho iterambere.

Ekocenter bubakiwe na Coca Cola yabegereje serivisi zitandukanye
Ekocenter bubakiwe na Coca Cola yabegereje serivisi zitandukanye

Iyo Ekocenter yatanze akazi ku baturage batandukanye; nkuko Nshimiyimana Merchiade ukora akazi ko kuhacungira umutekano, abisobanura.

Agira ati “Ubu mbona yaratuvanye mu bwigunge kuko yatanze akazi kuri twe abashomeri.”

Akomeza avuga ko usibye ako kazi, Ekocenter yanamuhaye itara rikoresha imirasire y’izuba. Ryatumye azigama 2000FRw mu kwezi yaguraga buji zo gucana.

Ibyo byose byamufashije kwizigamira abasha kugura inka. Ubu imuha umukamo w’amata ungana na litiro 4 ku munsi. Imuha n’ifumbire agafumbiza imyaka.

Ekocenter ya Gishari yegereje abaturage amazi meza
Ekocenter ya Gishari yegereje abaturage amazi meza

Iyo Ekocennter yubatse mu Kagari ka Ruhunda, yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Coca Cola ku isi Muhtar Kent, tariki 13 Kamena 2016.

Ekocenter ni umushinga wafashije abaturage kubona serivisi zitandukanye zirimo amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, serivisi za internet n’amazi meza.

Yabegereje umunara kuburyo buri muntu wese uhaturiye abasha kubona murandasi inyaruka ya 4G.

Nta muturage wo muri ako gace ukinywa amazi mabi kuko yabegereje ibigega byayo n’ibyuma biyayungurura.

Hari n’izindi serivisi zitandukanye Ekocenter yegereje abaturage. Ubusanzwe izo serivisi bajyaga kuzishakira mu mujyi wa Rwamagana; nkuko Bahati Charles abivuga.

Ahamya ko kuba yaratumye begerezwa icyuma gifotora impapuro byatumye batongera gukora ingendo bajya i Rwamagana. Amafaranga bakoreshaga mu ngendo basigaye bayazigama, bakayakoresha ibindi bakeneye.

Si ibyo gusa kuko umushinga wa Ekocenter bubakiwe na Coca Cola wafashije ikigo nderabuzima cya Ruhunda. Wagihaye ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu gutanga serivise z’ubuvuzi zitandukanye.

Yahaye n'Ikigo Nderabuzima cya Ruhunda ibikoresho bigezweho mu buvuzi.
Yahaye n’Ikigo Nderabuzima cya Ruhunda ibikoresho bigezweho mu buvuzi.

Munyaneza Pierre Regis, umukozi mu kigo nderabuzima cya Ruhunda, ushinzwe gukurikirana ibikorwa remezo, atangaza ko babahaye ibikoresho byo kwifashisha mu nzu y’ababyeyi birimo igitanda bigezweho.

Ekocenter yabahaye n’amashanyarazi akoreshwa n’imirasire y’izuba. Iyo umuriro ugiye bari mu kazi nta kibazo bagira.

Yabahaye kandi icyuma gifasha muganga kureba ubuzima bw’umwana mu nda y’umutwite (ecography). Yanabahaye kandi amagare ane y’abamugaye.

Ekocenter bubakiwe na Coca Cola yatashwe ku mugaragaro muri Kamena 2016. Yari imaze imyaka ibiri ikora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka