Bizeje abaturage ko ingengo y’imari izibanda ku mazi n’amashanyarazi

Ubuyobozi bw’Akarere ka GIsagara burirzeza abaturage ko ingengo y’imari ya 2016/2017 izibanda ku kubegereza ibikorwaremezo birimo amazi n’umuriro w’amashanyarazi.

Guverineri Munyantwali asaba abayobozi kunoza imihigo.
Guverineri Munyantwali asaba abayobozi kunoza imihigo.

Bubitangaza mu gihe bamwe mu baturage bo muri aka karere bagaragaza ko bakiri hasi mu bikorwa remezo, bigatuma akarere gakomeza kugirwa n’igice kinini cy’icyaro.

Abaturage mu duce tutaragezwamo amazi meza n’amashanyarazi usanga bavuga ko babangamiwe.

Abacururiza mu masoko atarimo umuriro w’amashanyarazi nabo bavuga ko bibateza igihombo, nk’uko Ignace Kamana umwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Mukindo hataragezwa amashanyarazi abivuga.

Agira ati “Natwe dushyikiriye amashanyarazi twahanga imirimo, nonese ko n’uwize imyuga nko kubaza aza akicara?”

Tariki ya 28 na 29 Nyakanga 2016, abayobozi n’abakozi b’akarere ka Gisagara bagize umwiherero ugamije gusuzimira hamwe ahagomba gushyirwa ingufu mmu mihigo y’akarere.

Rutaburingoga Jerome, umuyobozi w’aka karere, avuga ko guhura n’abayobozi b’inzego z’ibanze bigiye kubafasha kwitegura neza imihigo y’umwaka wa 2016-2017, kugira ngo ibyo abaturage bavuga ko bitagezweho babashe kubinoza neza.

Ati “Ni umwanya twafashe ngo twisuzume aho twavuye n’aho tugeze, aho twagize imbaraga nke naho tugashakisha ibisubizo kandi hari byinshi bizakorwa twizeye gushyiramo imbaraga bikgirira akamaro abaturage.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyentwari Alphonse , asaba abayobozi kujya bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje mu mihigo kuko bigirira akamaro abaturage.

Ati “Icyo tubasaba ni ugutegura ibikorwa byabo ndetse bakanabisuzuma neza, ubundi bakibuka buri gihe gushyira umuturage imbere.”

Uku kutagira ibikorwa remezo bihagije mu Karere ka Gisagara, abaturage bakunze kuvuga ko biri mu bidindiza iterambere ryabo.

Mu byo bateganya gukora muri uyu mwaka, harimo kubaka amwe mu masoko y’aka karere, kugeza amazi meza n’amashanyarazi ku baturage no gukomeza kubakangurira kwitabira gahunda nka mituweli n’izindi zigamije iterambere ryabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka