Biyubakiye ibiro by’akagari bihagaze miliyoni 25Frw

Abatuye Akagali ka Rutonge gaherereye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, bujuje ibiro by’akagari bivuye mu ngufu n’amafaranga byabo.

Abaturage b'Akagari ka Rutonde biyubakiye ibiro by'akagari ka miliyoni 25Frw.
Abaturage b’Akagari ka Rutonde biyubakiye ibiro by’akagari ka miliyoni 25Frw.

Habiyaremye Jean D’Amour umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rutonde, avuga ko bakoze ubukangurambaga ku baturage, babasaba umusanzu mu kwiyubakira ibiro bazajya bakemurirwamo ibibazo.

Agira ati “Twiyubakiye akagari kanini dukemuriramo ibibazo by’abaturage. Twashyizemo ibiro by’abunzi, ibiro byo kuboneza urubyaro n’ibindi, kuko izo ni serivisi abaturage bakenera ku bwinshi.”

Avuga ko buri mwaka w’ingengo y’imari biha ibyo bazakora mu mihigo, ariko bakagira n’indi mishinga biyemeza ku ruhande ibafasha gutera imbere. Avuga ko banateganya kwiyubakira ibiro byo gukoreramo muri buri mudugudu, kugira ngo ibibazo by’abaturage bijye bikemuka ku gihe.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Bosenibamwe Aime ashimira byimazeyo Umuyobozi w'Akagari ka Rutonde n'abaturage be.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime ashimira byimazeyo Umuyobozi w’Akagari ka Rutonde n’abaturage be.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, avuga ko aba baturage bagaragaje ko bavugisha ibikorwa kuruta amagambo, bitwe n’uko ibibazo byinshi ari bo babishakira ibisubizo.

Ati “Ibyo bakora birivugira n’impumyi yabibona, ndabashimira cyane byimazeyo kuko ari intangarugero mu tundi tugari twose turenga 400 tugize iyi Ntara y’Amajyaruguru.”

Guverineri Bosenibamwe asaba n’utundi tugari two muri iyi Ntara kwigira ibikorwa kuri aka kagari, kuko bamwe bumva ko bidashoboka nk’abaturage ubwabo gukora imishinga ifatika badategereje gusa inkunga.

Abaturage ba Rutonde bashimirwa kandi ibikorwa byinshi birimo ubuhinzi bw’urutoki ruvuguruye ku buso bunini, no kuba barabashije gukusanya angana n’ibihumbi 600Frw bakigurira sonorizasiyo y’akagari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mwarakoze gukora neza muri intwari

anastase yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

kbs! turi intore ntago turi intoraguramayugi! ubu nibiro byumudugudu wa Nyamireme tumaze kuwuzuza

Emmy yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka