Bifuza ibitekerezo byatuma nabo biteza imbere

Bamwe mu baturage bakennye cyane bo mu Karere ka Kamonyi barifuza ko ababegera bakabaha ibitekerezo byatuma bagera ku mishanga yo kwiteza imbere.

Imiryango ikennye cyane mu Murenge wa Musambira izafashwa kwiteza imbere mu buzima n'ubukungu.
Imiryango ikennye cyane mu Murenge wa Musambira izafashwa kwiteza imbere mu buzima n’ubukungu.

Kubera kujya mu mishanga badafite ubumenyi buhagije, hari abavuga ko bagiye bahomba ku buryo uwabatera inkunga akabaha n’ibitekerezo babasha kwiteza imbere.

Nirere Adela umwe mu bakennye cyane wo mu Murenge wa Musambira, avuga ko yigeze kuguza amafaranga mu kimina ariko akamuhombera kuko nta bumenyi buhagije bwo gucunga umushinga yari afite, bituma atabasha kwishyura inguzanyo yatse.

Avuga ko mu 2015 yari mu nzira yo kwiteza imbere ariko muri 2016 biramunanira, kandi akaba atakibona ibitunga umuryango we nta n’umwunganira afite kuko nta mugabo agira.

Nirere yamaze gushyikirizwa Ubwisungane mu Kwivuza kandi ngo azanagirwa inama zo kwiteza imbere mu rugo rwe.
Nirere yamaze gushyikirizwa Ubwisungane mu Kwivuza kandi ngo azanagirwa inama zo kwiteza imbere mu rugo rwe.

Agira ati “Umwaka ushize nahuye n’igihombo ku nguzanyo y’amafaranga ibihumbi 160Frw nari naragujije. Ubu narangiritse mu mutwe, kuko nabuze uwo ntakira, uwampa ibitekerezo byo mu mutwe nakongera ngacuruza nkishyura ariko nkabona ibyo kurya by’abana.”

Umuryango wita ku bababaye cyane, Gasore Serge Foundation watangije ibikorwa byo kwita ku bababaye cyane muri aka karere, ugaragaza ko hari ibikorwa byo kwita kuri bene aba bababaye cyane muri aka Karere.

Uwimana Jean Damascène uhagarariye Gasore Serge Fondation, avuga ko hatangiye ibikorwa byo kwita ku babaye kurusha abandi mu Murenge wa Musambira by’umwihariko kubishyurira amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Twifuza ko twabona abantu nk’aba kuko ari bo umuryango wacu ushaka gufasha, bagatera imbere bakava mu kiciro bakajya mu kindi, bakamenya kwihangira imirimo kandi tuzafasha abatari bakeya”.

Ku ikubitiro abakennye cyane bo mu Murenge wa Musambira 30 barihiwe ubwisungane mu kwivuza bw’amafaranga ibihumbi 90Frw, kandi ko hazakorwa n’ibigamije iterambere ku buryo n’ibibazo by’ubukene bukabije byatekerejwe.

Mu bindi bikorwa uyu muryango uzakorera muri Kamonyi harimo kubaka ibigo nderabuzima bizajya byita ku batishoboye, kubaka amashuri no guteza imbere impano z’abana batoya mu mikino ngororamubiri, ubugeni n’ubuhanzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka