Barinubira kutagishwa inama muri Koperative yabo

Abanyamuryango ba Koperative CORIMU ihinga umuceri mu murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, barinubira ibyemezo bifatwa na Komite nyobozi, itabagishije inama.

Ibi byemezo bishingiye ku mande bacibwa, ndetse no ku cyemezo komite nyobozi yafashe cyo kugura inzu, y’amafaranga miliyoni esheshatu ikaka umwenda muri SACCO, itabanje kubabaza.

Umwe mu Banyamuryango ba koperative CORIMU ikorera mu Karere ka Kamonyi
Umwe mu Banyamuryango ba koperative CORIMU ikorera mu Karere ka Kamonyi

Umwe mu banyamuryango b’iyi Koperative witwa Kanani, avuga ko ubuhinzi bw’umuceri bumunaniye, kubera gukora yishyura amande acibwa atategujwe.

Avuga ko kugeza ubu amaze kwishyura amande asaga ibihumbi 45000frw bamuhora gusiba guhinga, kandi uwo mwanzura warafashwe batabimenyeshejwe.

Aragira ati “Ubu nta n’icyizere dufite ku mafaranga azava mu musaruro tuzeza, kuko bazahita bayatwara bavuga ko bagiye kwishyura uwo mwenda w’inzu”.

Niyonshuti Yozefu Perezida w’iyi Koperative, yemeranya n’abanyamuryango ko Komite akuriye, yatse umwenda ikagura inzu mu izina rya Koperative, itabamenyesheje.

kutabanza kubamenyesha, babitewe n’uko iyo nzu yari igiye kugurwa n’abandi, hakabaho kuyitanguranwa.

Niyoncuti, ahakana ko abavuga ko bacibwa amande yo gusiba guhinga babeshya, ahubwo ngo bahana uwasibye inamanta mpamvu, n’utubahirije itariki ntarengwa yo gutera.

Habimana Innocent, umuyobozi w’ishami ry’amakoperative n’ishoramari mu karere ka Kamonyi, avuga ko bitemewe ko Komite nyobozi ifata icyemezo, hatabajijwe abanyamuryango.

Ati” Ntabwo umuntu ushobora kujya kumubaza icyo atigeze agiramo uruhare “.

Ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo wa Koperative, byagize uruhare mu isenyuka ry’amwe mu makoperative yari akomeye mu karere ka Kamonyi.

Ibi bigatuma hamwe na hamwe muri aka karere, abaturage badatinya kuvuga ko Koperative ziteza imbere abaziyobora gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka