Barashinja ubuyobozi kunyereza miliyoni 30 za Koperative

Abagize impuzamakoperative “Duhaguruke/ Kora” ikorera mu Mujyi wa Musanze, barashinja ubuyobozi bwabo kurigisa umutungo wa miliyoni 30.

Abanyamuryango ba "Duhaguruke/Kora" baravuga komite yabo yanyereje umutungo
Abanyamuryango ba "Duhaguruke/Kora" baravuga komite yabo yanyereje umutungo

Uwizeyimana Solange wari uyoboye ubugenzuzi bw’umutungo avuga ko icyo gihombo cyatewe na komite nyobozi iyobowe na Munyarubibi Leonard, perezida akaba n’ubahagarariye imbere y’amategeko.

Uwizeyimana yagize ati :“Twabanje guhangana kugira ngo ubugenzuzi bw’umutungo bukorwe aho bukorewe twatunguwe no gusanga miliyoni zisaga 30 zararigishijwe na komite nyobozi kuko yakoraga ibyo ishatse itagishije inama abanyamuryango”.

Impaka zikomeye zavutse hagati y’ubuyobozi bw’iyi mpuzamakoperative na bamwe mu banyamuryango mu nama rusange y’ubugenzuzi bw’umutungo yabaye kuri uyu wa 20 Nzeli 2016.

Benshi mu banyamuryango bemeranya n’ibyo raporo yagaragaje muri iyi nama.

Munyarubibi Leonard na komite ayoboye, bamaganye ibiyivugwamo ndetse bavuga ko ntacyo bishinja, uwashaka yazarega aho ashaka hose abagize komite bakazisobanura.

Munyarubibi ati :“Nta bwoba mfite bwo kuba nakurikiranwa mu nkiko kuko ibyo nakoze byose nabikoze mbigiyeho inama n’abari bahagarariye koperative, rero niba ntacyo bagiye batangariza bagenzi babo ibyo si amakosa yanjye”.

Munyarubibi ushinjwa gukoresha umutungo w’abanyamuryango uko yishakiye, avuga ko icyo azira ari impinduka yashatse kubazanira ahubwo bakayigomekaho.

Ati “Impinduka yose iravuna nicyo kibazo cyabaye, naho ibyo kurigisa umutungo ntabwo ari byo usibye gushaka kumparabika”.

Ubwo izi mpaka zabaga, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, Emmanuel Kayigamba yari ahari, abizeza ko bagiye gushakira umuti, umwanzuro ukazatangazwa kuwa 27 Nzeli 2017.

Kayigamba Emmanuel umukozi wa RCA yijeje abanyamuryango ba "Duhaguruka/ Kora" gukemura ibibazo byabo
Kayigamba Emmanuel umukozi wa RCA yijeje abanyamuryango ba "Duhaguruka/ Kora" gukemura ibibazo byabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka