Bamaze umwaka urenga babona amapoto ariko ntibahabwa amashanyarazi

Abatuye mu kagari ka Gabiro mu Murenge wa Musasa muri Rutsiro, baribaza impamvu badahabwa amashanyarazi kandi amapoto amaze igihe ashinze.

Aya mapoto ngo yashinzwe mu 2015, bizezwa ko bazabona umuriro vuba none kugeza muri nyakanga 2016 ntibarawubona.
Aya mapoto ngo yashinzwe mu 2015, bizezwa ko bazabona umuriro vuba none kugeza muri nyakanga 2016 ntibarawubona.

Aya mapoto ngo amaze umwaka urenga ashinzwe, aba baturage babwirwa ko umuriro bazawubona vuba ariko kugeza mu kwezi kwa Nyakanga ngo nta n’icyizere bafite ko uzaza vuba, nk’uko umwe mu bahatuye Ndagijimana Vincent abisobanura.

Agira ati “Rwose iby’aya mapoto twarabiyobewe kuko ndumva yarashinzwe mu mwaka wa 2015 ahagana mu kwa Gatanu, icyo gihe twizezwaga ko umuriro tugiye kuwubona none na n’ubu twarahebye.”

Nzaburankuze Francois we avuga ko hakenewe ubuvugizi kugira ngo bahabwe umuriro, kuko bifuza kuwukoresha mu iterambere.

Ati “Aya mapoto uwo wabaza wese yakubwira ko amaze umwaka ayabona ahagaze uku ariko twibaza imapmvu badashyiraho intsinga.”

Aba baturage bahuriza ko babonye amashanyarazi barengera amafaranga bakoresha muri petelori na lisansi.

Umuyobozi w’akarere Ayinkamiye Emerence, avuga ko nawe yibajije iki kibazo nyuma yo gutorerwa kuyobora akarere. Ariko yizeza yizeza abaturage ko umwaka wa 2016 uzarangira barabonye umuriro w’amashanyarazi.

Ati “Amapoto nanjye nasanze amaze igihe ashinze ariko narabajije nsanga harabayeho kutanoza iteganyabikorwa mu gukwirakwiza amashanyarazi ariko tuzavugana vuba n’abashinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG ku buryo nabizeza ko uyu mwaka(2016)amashanyarazi bazayabona.”

Aka kagari ka Gabiro ngo niko konyine kadafite amashanyarazi mu mudugudu n’umwe mu tugari tune tugize umurenge wa Musasa, kuko utundi n’ubwo hari imidugudu itaragerwamo amashanyarazi ariko nibura hari aho bayafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka