Bagiye kunoza imiturire bahanga imidugudu mishya y’icyitegererezo

Abatuye nabi mu Karere ka Nyamagabe bagiye gutuzwa mu midugudu y’ikitegererezo, bagezweho n’ibikorwaremezo, muri gahunda igamije kunoza imiturire.

Gutuza abaturage ku midugudu bizafasha abaturage kuba munzu zigezweho kandi n'ibikorwa remezo bibagereho mu buryo bwihuse.
Gutuza abaturage ku midugudu bizafasha abaturage kuba munzu zigezweho kandi n’ibikorwa remezo bibagereho mu buryo bwihuse.

Tariki 3 Kanama 2016, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe mu nzego zitandukanye zirimo n’izumutekano, bwasuye imirenge iri mu ikeneye kwitabwaho kurusha iyindi, ikubakwamo imidugudu y’icyitegererezo kugira ngo iterambere ry’iyi mirenge rizamuke.

Umuyobozi w’akarere Philbert Mugisha yavuze ko Umurenge wa Mugano umwe mu mirenge iri mu bwigunge, watoranyijwe mu kubakwamo bityo n’ibikorwa remezo bikahagera mu buryo bworoshye.

Abatuye Akagari ka Sovu bagiye kubakirwa umudugudu w'icyeitegererezo uzatuma bava mu manegeka bakagezwaho ibikorwaremezo.
Abatuye Akagari ka Sovu bagiye kubakirwa umudugudu w’icyeitegererezo uzatuma bava mu manegeka bakagezwaho ibikorwaremezo.

Yagize ati “Uyu murenge twawusuye ndetse n’abandi dufatanya dusanga ni ahantu ugereranije n’ibindi bice by’akarere ko hakeneye kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko, ariyo mpamvu duteganya ko ariho hajya umudugudu w’icyitegererezo uhanzwe bushya ku rwego rw’akarere.”

Abaturage bubwabo bihitiyemo ahazubakwa uyu mudugudu, bakava mu manegeka n’abatuye nabi muri rusange, kandi bakegerezwa ibikorwa remezo birimo umuriro w’ashanyarazi n’amazi.

Faustin Rwigema umuturage utuye muri uyu murenge wa Mugano, Akagari ka Sovu, Umudugudu wa Bugarama ya mbere atangaza ko iyi gahunda ibagezeho yabavana mu bwigunge kuko babayeho nabi.

Abaturage bishimiye ko kuva mu manegeka bizabakiza marariya ituruka mu gishanga cya Mbirurume.
Abaturage bishimiye ko kuva mu manegeka bizabakiza marariya ituruka mu gishanga cya Mbirurume.

Ati “Turi mu bwigunge nta mihanda tugira, amashanyarazi nayo ntaboneka, turamutse rero tubonye uwo mudugudu w’icyitegererezo byazaduha kubona amshanyarazi hafi, ndetse n’ivuriro ryacu rikaba ryabona amashanyarazi n’abana bacu bakiga neza begereye amashuri.”

Francine Irafasha nawe utuye muri uyu mudugudu atangaza ko bizabashimisha kubona bakuwe mu manegeka kubera ko aho baturiye uruzi rwa Mbirurume haba marariya ikabije.

Ati “Dore umudugudu wacu wasigaye inyuma mu majyambere urabona nta muhanda dufite, uduhuza n’indi mirenge, kuva hano ujya Karongi, I Mushubi ntawujyayo nubu sinzi ko bagerayo mukomeze uwo mushinga Nyakubahwa yaduhaye ugerweho.”

Aka karere karatoranyije imirenge ya Gasaka, Mugano na Nkomane izubakwamo imidugudu y’icyitegererezo, umubare w’amazu azubakwa ukaba utaragenwa gusa akarere kateganije arenga miliyoni 337Frw kandi kizeye n’inkunga izava mu bafatanyabikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka