Babangamiwe no kutagerwaho n’amashanyarazi abandi bayafite

Abatuye mu Murenge wa Gasange mu Karere ka Gatsibo, bibaza impamvu badahabwa w’amashanyarazi, kuko nta n’ipoto ishinze mu murenge wabo.

Indi mirenge yo muri aka karere hafi ya yose yamaze kugezwamo umuriro w'amashanyarazi.
Indi mirenge yo muri aka karere hafi ya yose yamaze kugezwamo umuriro w’amashanyarazi.

Aba baturage bahamya ko ibikorwaremezo bitandukanye birimo kugenda bibageraho ku buryo bushimishije, gusa ngo bibaza impamvu mu murenge wabo nta na hamwe wasanga umuriro w’amashanyarazi, nk’uko Bitunguramye Anastase abivuga.

Agira ati Dufite ibikorwa byinshi by’iterambere, ariko uyu murenge wacu niwo usigaye wonyine utaragezwamo amashanyarazi, nta poto n’imwe bigeze bashinga, bituma hari imishinga yacu igenda idindira kubera icyo kibazo.”

Hari bamwe muri bo bavuga ko bagerageje kwishakamo ibisubizo binyuze mu gukoresha imirasire y’izuba, kuko bemeza ko umuriro uhageze byabongerera ingufu mu kazi kabo ka buri munsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasange Iyakaremye Dominique, avuga ko gahunda yo kwegereza umuriro w’amashanyarazi abaturage b’uyu murenge yatangiye, bakaba bagiye kuwubona mu minsi ya vuba.

Ati “Iki kibazo kiri kwigwaho dufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere kacu hamwe n’abafatanyabikorwa, gahunda yo kwegereza aba baturage umuriro w’amashanyarazi irimo gutegurwa.

Ahubwo turabashishikariza kwitegura kuzawubyaza umusaruro igihe bazaba bamaze kuwubona.”

Umurenge wa Gasange utuwe n’ingo 3838, muri zo ingo zigera kuri 280 nizo zimaze kwitabira gahunda yo gukoresha imirasire y’izuba bishakamo ibisubizo, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka