Zigama CSS izajya yishyurira umwenda abanyamuryango bayo bitabye Imana

Umunyamuryango wa banki ya Zigama CSS uzajya apfa afite inguzanyo itarenga miriyoni 25Rwf, zizajya zishyurwa na banki mu korohereza umuryango we.

Abanyamuryango ba CSS boroherejwe ibijyanye n'inguzanyo
Abanyamuryango ba CSS boroherejwe ibijyanye n’inguzanyo

Uyu ni umwe mu myanzuro yafashwe n’inteko rusange y’iyi banki yabereye ku cyicaro cya minisiteri y’ingabo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2016.

Zigama CSS ni banki ihuza abasirikare, abapolisi n’abakora mu rwego rw’amagereza mu Rwanda, ikabafasha mu kubona inguzanyo no kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi n’imiryango yabo.

Dr James Ndahiro perezida w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS,avuga ko bafashe uyu umwanzuro mu rwego rwo kudashyira umutwaro ku muryango usigaye .

Yagize ati “hari abanyamuryango bacu bitabaga Imana batishyuye imyenda bikaremerera imiryango yabo.

Twasanze ko umwenda utarengeje miriyoni 25 utazajya wishyuzwa umuryango, arengaho akajya yishyurwa n’umuryango”.

Dr Ndahiro avuga ko inyungu ku nguzanyo yamaze kumanurwa ikaba igeze kuri 13% mu gihe ubundi yari 15% mu rwego rwo kurushaho gufasha abanyamuryango ba Zigama CSS kwiteza imbere.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt. Col Ngendahimana René avuga ko iyi banki yafashije cyane abasirikare n’imiryango yabo gutinyuka bagakora imishinga ibateza imbere, cyane abasirikare bato.

Minisitiri w'ingabo James Kabarebe yashimye ibyo Zigama CSS imaze kugeraho
Minisitiri w’ingabo James Kabarebe yashimye ibyo Zigama CSS imaze kugeraho

Avuga kandi ko bakomeje kugirira icyizere iyi banki, ashima iki gitekerezo cyo kwishyurira imiryango izajya iba yabuze abayo.

Ati “Abasirikare baratinyutse bafata inguzanyo ari benshi cyane cyane abasirikare bato, bishyura amashuri y’abana, bakora udushinga duto tubateza imbere.

Iki cyemezo cyo kwishyurira umwenda umuryango wabuze uwabo ni cyiza, nibura ubuzima bazabukomeze havuyemo iyo mvune”.

Zigama CSS yungutse amafaranga asaga miriyari eshanu, uyu mwaka wa 2016, bakaba bateganya ko mu wa 2017 bazagera kuri miriyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

CSS ibafasha kwiteza imbere binyuze mu nguzanyo bahabwa
CSS ibafasha kwiteza imbere binyuze mu nguzanyo bahabwa

Kugeza ubu nta mubare utangazwa w’abanyamuryago bose ba Zigama CSS n’abamaze gufata inguzanyo, ariko abasirakare bato 83% bamaze kubona inguzanyo no gukora imishinga ibateza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Dukorane Kubucuruzi

Alias yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

Iki kigo biragaragara ko gifite gahunda inoze kandi ibi bigafasha n’abanyamuryango bacyo nanjye ndacyari muto ariko nintaba umusirikare nzaba umupolice byombi biruzuzanya. bakomereze aho.

rucogoza yanditse ku itariki ya: 21-12-2016  →  Musubize

YES,that is good,RDF,RNP,AND RCS Muterintambwe mujya mbere as our MOTO(UBUMWE,UMURIMO,GUKUNDA IGIHUGU) Mbifurije umwaka mushya muhire w’2017.

Ruzindana yanditse ku itariki ya: 21-12-2016  →  Musubize

Css ikoraneza. Nabazaga ntawayijyamo atari umusirikare, umupolice cg umucungagereza?

muhayimana aloys yanditse ku itariki ya: 20-12-2016  →  Musubize

Iyi ntambwe bagezeho ninziza nizinda banke zibikurikize uziko umuntu urwaye atinya kwaka inguzanyo kandi harigihe aba afite umushinga wateza imbere igihugu nabanyarwanda akarinda awufpana kubera kwanga gusiga umuryango mumadeni kandi umushinga afite ushobora nokwiyishura nibyiza cyane umuntu wazanye iki gitekerezo ndamushimye cyaneeee areba kure numuhanga murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 20-12-2016  →  Musubize

iki gihugu gifite abantu bazi gutekereza pe, burya kugira abantu bateye imbere niyo bari ku kazi usanga ntacyo bikanga. abasirikare bacu ntibakazabe nk’ab’i burundi usanga imyenda yarabacikiyeho

felecien yanditse ku itariki ya: 20-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka