Yinjije miliyoni 20RWf abikesha igihingwa cya Geranium kivamo umubavu

Iribagiza Azela utuye mu Murenge wa Mwendo muri Ruhango ahamya ko igihingwa cya Geranium kuva yagihinga kimaze kumwinjiriza imari itubutse yamufashije kwikura mu bukene.

Iribagiza avuga ko igihingwa cya Geranium cyakuye umuryango we mu bukene
Iribagiza avuga ko igihingwa cya Geranium cyakuye umuryango we mu bukene

Igihingwa cya Geranium kigurishwa amababi. Ayo mababi ajyanwa mu nganda agatungwanywa neza akavamo umushonge wifashishwa mu gukora amasabune n’imiti yica udukoko.

Uwo mushonge kandi unakoreshwa mu nganda zitunganya ibijyanye n’isuku yo kwa muganga.

Iribagiza avuga ko yatangiye kugihinga mu mwaka wa 2012, kuri hegitari eshanu. Ahamya ko imyaka itanu ishize ahinga Geranium, amaze kwinjiza miliyoni 20RWf.

Akomeza avuga ko ayo mafaranga yayakuye mu kugirisha ibibabi bya Geranium no kugurisha ingemwe zayo.

Avuga ko Geranium yera gatatu mu mwaka. Ibibabi asaruye abigurisha ku ruganda rubitunganya bakamwishyura 200RWf ku kiro kimwe.

Iribagiza atangaza ko buri mwaka yinjiza abarirwa hagati ya miliyoni 2RWf na miliyoni 3RWf ayakuye mu kugurisha amababi ya Geranium gusa.

Igihingwa cya Geranium ni uko kiba kimeze mu murima. Aha uyu muntu ari gusarura amababi yacyo
Igihingwa cya Geranium ni uko kiba kimeze mu murima. Aha uyu muntu ari gusarura amababi yacyo

Akomeza avuga kandi ko,ingemwe z’icyo gihingwa agurisha, nazo zimwinjiriza atari make. Urugemwe rumwe arugurisha 20RWf. Izo ngemwe azigurisha ku bandi bahinzi bifuza kuzihinga.

Iribagiza avuga ko abaze, mu myaka itanu ishize ahinga Geranium, amaze kwinjiza miliyoni yamufashije gukura umuryango we mu bukene.

Agira ati “Kuva natangira kugihinga maze gukuramo arenga Miliyoni 20 nanakodesheje indi mirima kuko nshaka guhinga kuri hegitari zigera kuri 20 mvuye kuri eshanu.”

Akomeza avuga ko ayo mafaranga yose yatumye abasha kurihira abana be amashuri yisumbuye na kaminuza. Yatumye kandi yihangira n’indi mirimo irimo uwo gutwika amatafari.

Geranium ivamo amavuta yifashishwa ahantu hatandukanye nko mu nganda zikora imibavu
Geranium ivamo amavuta yifashishwa ahantu hatandukanye nko mu nganda zikora imibavu

Abaturage bo mu Karere ka Ruhango by’umwihariko ab’i Gafunzo bigaragara ko igihingwa cya Geranium cyabazamuye ku buryo banibumbiye hamwe batangiza koperative ihinga kandi igatunganya icyo gihingwa.

Abibumbiye muri iyo Koperative yitwa COCUGEGA, bavuga ko ibibabi bya Geranium babitunganya bakabikuramo amavuta. Litiro imwe yayo mavuta bayigurisha Amadorari 250, abarirwa mu bihumbi 210RWf.

Kugira ngo babone ayo mavuta, bafata ibibabi bya Geranium ibiro 250 bakabivanga na litiro 250 z’amazi ubundi bakabishongesha (Distillation) bakabyazamo amavuta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mfite ikibazo shobora kubona contact za Iribagiza murakoze

Lionel yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka