Yasezeye ku kazi yinjira mu bworozi bumwinjiriza miliyoni 50Frw ku mwaka
Shirimpumu Jean Claude uhagarariye aborozi b’ingurube ku rwego rw’igihugu, yafashe icyemezo asezera ku kazi ka Leta ayoboka ubworozi bw’ingurube.
Uwo mugabo uvuka mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi, avuga ko mu myaka irindwi amaze ari rwiyemezamirimo yorora ingurube. Avuga ko kuba umworozi w’ingurube bitamuteye ipfunwe nyuma yo gusezera mu kigo gishinzwe kwita ku buzima.
Yaretse akazi kamuhembaga umushahara uri hagati y’ibihumbi 800Frw na 900Frw ku kwezi, amafaranga yemeza ko abantu benshi batasiga ngo bajye mu bworozi.
Agira ati “Nari nsanzwe nkorana na Guverineri Gatabazi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima mpembwa amafaranga menshi ariko ndeka ako kazi njya kwikorera. Ntabwo banyirukanye ninjye wifatiye icyo cyemezo.”
Avuga ko buri kwezi agurisha ingurube zisaga ijana akagira ingurube 600 zihoraho ubu zikaba zimaze kumugeza kuri byinshi.
Ati“buri kwezi ngurisha ingurube zisaga 100 kandi nkagira ingurube 600 zihoraho. Niba mu mwaka ngurisha ingurube 1200 ku mafaranga ari hagati y’ibihumbi 30 na 50 murumva ko ibyo byonyine ntabaze ibindi nzikuramo, bimpa amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 50.”
Avuga ko ubworozi bw’ingurube butamugora kuko ingurube yororoka cyane ishobora kubyara iziri hagati ya 60 na 80. Ibi bikaba byaratumye ageze ku rwego rwo guhemba bamwe mu bakozi akoresha amafaranga angana n’ayo yakoreraga muri Leta.
Ati “Mfite abakozi 10 bahoraho hafi ya bose barangije kaminuza aho mbahemba aruta ayo nahembwaga ngikorera Leta. Mfite n’umudogiteri Veterineri.”
Shirimpumu avuga ko icyororo cy’ingurube agikura mu mahanga akavuga ko ikibwana kimwe cy’ingurube kimugeraho gihagaze agera ku bihumbi 900Frw.
Ingurube imaze gukura ayigurisha ku biro, aho agurisha ikiro kimwe ku 3.000Frw ku yo korora. Naho iyo ari ingurube yabagiye abashaka kugura inyama zo kurya ikiro akigurisha 2.500Frw.
Avuga ko mu byo ingurube zamugejejeho adashimishwa n’imitungo n’ubwo nayo ayifite irimo imodoka zirenze imwe n’inzu yiyubakiye. Avuga ko yashimishijwe no kwirihira kaminuza akabasha no kurihira umugore we ubu ufite akazi.
Ariko ikiruta byose kuri we ni uko yashoboye gufasha abandi. Kuri ubu arihira abana batatu arera amashuri ya kaminuza , hakiyongeraho abe batatu nabo arihira amashuri yisumbuye.
Mu mitungo afite harimo isambu akoreramo ubworozi yaguze miliyoni 25Frw, akaba no mu nzu yaguze miliyoni 40Frw.
Akangurira urubyiruko kumugana akarufasha kwihangira imirimo mu bworozi bw’ingurube, aho afite ingamba zo guhaza inyama amasoko yose y’u Rwanda agasagurira n’amahanga.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney wakoranye na Shirimpumu aramushima ku iterambere amaze kugeza mu Ntara y’Amajyaruguru, agasaba abaturage kumwigiraho baharanira kwiteza imbere.
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
Contact zanjye ni 0788590416. Kandi mwarakoze ku bitekerezo byiza byubaka mwatanze.
NIBYIZA TURABASHIMYE
mwadufasha tukabona address ze gute? mwaba mukoze cyane
Muraho neza mwese!! yego yayanditse neza ariko ari utwamucitse:
1. mu bakozi 10nkoresha 2 nibo barangije kaminuza
2. n’utundi tutayobya uyisoma.
Ariko igikuru n’uko kwikorera ari byiza kdi bigirira ubikoze n’abandi benshi.
Contact ni 0788590416 na [email protected]
nishimiye kumenyako hari iryohuriro ise hari nabahagarariye aborozi b’ingurube i rubavu
Ndi umwe mu baherutse kugura icyororo kwa Shirimpumu ingurube ze ni nziza nabashishikariza kumuguraho icyororo
Umpamagaye kuri 0787510331 nagufasha kumubona
Byizacyne kuri shirimpumu Ariko dufite ikibazo cyo kumubona cg tukabona adresse akagusobanurira bihagije murakoze
nyirangiza kwiza nakoze umushinga wubworozi bw’ingurube kubera ubumenyi buke bwuko bikorwa zagendaga zipfa,zikarwara bityo umusaruro ukaba mucye.ngendeye kuko nange nabigerrageje ingurube zigiramu umusaruro uhagije.turifuza cantact kugirango atubwire uko bikorwa murakoze.
Muduhe contact ziwe e_mail cg telefone
Iyi ni nkuru nziza , mwaduha contact za Shirimpumu Jean Claude, kugirango atugire inama,Hari inama nziza zafasha urubyiruko.
murakoze
Muduhe nimoroze atugire inama
Mwamfasha nkabona address ye ko mukeneye ngo ampe icyororo
Mpamagara kuri 0727496094 nguhuze na we
Turabashimira inkuru z’iterambere ribereye umunyarwanda.
Byaba byiza muturangiye neza uko ushaka kumwigiraho yamugeraho vuba.
Mugire amahoro!
Ni vyiza gose natwe abari iburundi turabisoma bikatunezera,natw turipfuza kuza kumwigirah ubumeny kuko nintwari