Urugendo rw’amasaha 3 rwabatezaga igihombo

Abahinzi ba kawa bo mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko kubegereza inganda zitunganya kawa byabagabanyirije ingendo n’igihombo bagiraga kubera kuzigemura kure.

Begerejwe uruganda rwa Kawa bakira imvune
Begerejwe uruganda rwa Kawa bakira imvune

Aba bahinzi bo mu Mirenge ya Kanjongo na Macuba bavuga ko bakoraga urugendo rw’amasaha atatu n’amaguru bashyiriye abacuruzi kawa bakavunika, bakanagerayo zatakaje umwimerere n’ubuziranenge bwazo,inyungu ikaba nke.

Mukandanga Annonciata ati “Twarazitonoraga tukazijyana mu Bitaba no mu Kirambo, twakoreshaga amasaha atatu, none kuri ubu dufite uruganda rwa Dorman hafi. Ubu nkoresha iminota 30 gusa.”

Iyakaremye Andre yunzemo ati “Mu myaka itanu uru ruganda rwa Dorman Birembo rumaze, rwatumye twiteza imbere nka njye ndi mu cyiciro cya gatatu, urumva ko mu myaka itanu iri mbere nzaba ndi mu cyiciro cya kane.”

Harerimana Polyphile, umukozi ushinzwe ibihingwa ngengabukungu muri Nyamasheke avuga ko bagiye kongera inganda za kawa kugirango bakomeze guteza imbere ubwiza bwa kawa, hagabanywa n’urugendo abahinzi bazo bakora.

Ati “Mu karere hari inganda za kawa 50 ariko muri sizeni (season) ya 2017 hari izindi nganda zigera kuri 7 zizatangira gukora, zigamije kongera agaciro ka kawa y’u Rwanda kugirango ibashe guhangana n’izindi ku isoko mpuzamahanga.”

Akarere ka Nyamasheke ni akambere mu Rwanda mu kugira ibiti byinshi bya kawa aho gafite ibiti miliyoni 13 gakurikirwa n’Akarere ka Rutsiro gafite ibiti miliyoni eshanu.

Umwaka wa 2016 Akarere ka Nyamasheke kabonye umusaruro wa kawa y’ibitumbwe wa toni ibihumbi 11, Intego ni uko muri uyu mwaka wa 2017 kazagera kuri toni ibihumbi 16 na 500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka