Umwaka utaha urarangira inka zatanzwe muri Girinka zigeze ku bihumbi 350

Kuva gahunda ya Girinka yatangizwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2006,imaze gutwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 39, yakoreshejwe mu koroza abaturage.

Imwe mu nka zatanzwe muri gahunda ya Girinka
Imwe mu nka zatanzwe muri gahunda ya Girinka

Tariki 12 Mata 2006 nibwo inama y’Abaminisitiri yemeje ko iyo gahunda itangira mu Rwanda.Ni gahunda yashyiriweho kuzamura imibereho y’Umunyarwanda utishoboye, imufasha kuva mu bukene ariko akabona n’amata.

Nyuma y’imyaka igera kuri 11, inka zitanzwe ni inka za kijyambere, zisanzwe zizwiho kugira umukamo uhagije. Uwo mukamo kandi niwo wari utegerejweho kuvugurura imirire y’abaturage, kongera umusaruro ukomoka ku bworozi no gusagurira isoko.

Ngabo Methode, umuhuzabikorwa wa gahunda ya Girinka muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) avuga ko kuva icyo gihe kugeza uyu mwaka wa 2017, mu Rwanda hose hamaze gutangwa inka zirenga ibihumbi 300.

Girinka yafashije Mukandori kuva mu cyiciro cy'ubudehe cya mbere yari arimo ajya mu cya gatatu
Girinka yafashije Mukandori kuva mu cyiciro cy’ubudehe cya mbere yari arimo ajya mu cya gatatu

Asobanura ko muri izo nka zose harimo n’inyiturano, nk’uko itegeko rigena ko umuturage worojwe nawe aba agomba koroza abandi.

Yongeyeho ko uyu mwaka w’ingengo y’imari ugomba kurangira hamaze gutangwa inka ibihumbi 350. Akavuga ko zizagenwa bitewe n’ubushobozi igihugu kiba kibona gifite.

Agira ati “Inka zisigaye zisaga ibihumbi 49 zigomba gutangwa mu mezi make asigaye. Ni ugushyiramo ingufu uko bishoboka. Turizera ko bizashoboka.”

Kugeza ubu,mu ntara zitandukanye z’u Rwanda gahunda ya Girinka imaze guteza imbere abazihawe, aho benshi bagenda bikura mu bukene binyuze muri iyo gahunda.

Mukandori Dancilla atuye mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko inka yahawe muri Girinka yatumye ashobora kwiyubakira inzu akava aho yari atuye mu manegeka agatera imbere.

Ati “Mu 2009 nibwo yabyaje ubwa mbere. Yampaga amata ngaha abana,andi nkayagemura ngakuramo amafaranga nshaka konti nyashyiraho. Nabyaje ikimasa kimaze amezi umunani, kubera ko bitari byemewe kucyitura, nasabye uburenganzira bwo kukigurisha.”

Mu mafaranga ibihumbi 100 bamuhaye ku kimasa, ngo yayongereye kuyo yakuye mu mata n’ubuhinzi kuko yari asigaye abona ifumbire,atangira kubaka inzu, ava mu manegeka.

Kuri ubu,inzu afite ngo ayibarira agaciro ka miliyoni 3Frw kandi ayikesha inka.Guhera mu mwaka wa 2009, agenda yongera isambu nto yari afite.

Gutunga inka byamukuye mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe,none ageze mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka