Umuhoza watangiranye n’ishyirwaho rya ba ’Gitifu’ aracyayobora umurenge

Mu 2006, Umuhoza Rwabukumba ari mu Banyamabanga nshingwabikorwa ba mbere bashyizweho ubwo Guverinoma yashyiragaho uburyo bushya bw’imiyoborere mu nzego z’ibanze.

Umuhoza Rwabukumba ni umwe mu bamaze igihe kirekire ku mwanya wa 'Gitifu'
Umuhoza Rwabukumba ni umwe mu bamaze igihe kirekire ku mwanya wa ’Gitifu’

Umuhoza yagize amahirwe yo kuba mu Banyamabanga nshingwabikorwa 416 ba mbere bahawe imirenge, kuko uretse ko bari batangiye imiyoberere mishya byasabaga ko bagomba kuba babifitiye ubushobozi.

Umuhoza wari ufite imyaka 28, yari akirangiza amashuri ye mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu miyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda. Yari n’umwe mu rubyiruko rugize umuryango wa FPR-Inkotanyi. Yahise ahabwa kuyobora Umurenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke mu Majyaruguru y’u Rwnda.

Nyuma y’imyaka 10, Umuhoza yayoboye imirenge ine itandukanye yo mu Karere ka Gakenke. Ubu ayobora Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Yatangarije Kigali Today ko kari akazi katoroshye ariko kubera kwihangana, yashoboye kugumaho bituma kugeza ubu abarirwa muri bamwe muri Gitifu bamaze igihe kirekire kuri uyu mwanya.

Ku munsi wa mbere atangira akazi, yibuka ko nta muntu n’umwe yari azi muri ako gace. Umuyobozi w’akarere ni we wamutwaye kugira ngo amugeze aho azajya akorera.

Yongeraho ati “Umunsi wa mbere ngera ku murenge hari ku cyumweru nyuma ya saa sita. Umuyobozi w’akarere yanyeretse aho nzaba nshinzwe gukorera. Ariko amaze kugenda abasirikare ni bo bafashe iya mbere mu kumfasha kubona aho nzatura.

“Bahamagaye umugore wari ufite inzu ikodeshwa ari nayo yari mu wundi murenge nabwo ugomba kubanza kwambuka umugezi. Aho niho nabaye buri munsi nambuka umugezi uko nazaga ku kazi.”

Bamuhaye imfunguzo z’ibiro byari birimo ibikoresho bike. Harimo intebe ebyiri n’utumeza tubiri duto, nk’uko abitangaza. Gusa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yabemereye kuzabaha ibindi bikoresho abakozi bose bamaze kuhagera.

Agira ati “Mbere y’uko isoko ryo kudukorera ibikoresho byo mu biro ritangwa, twajyaga dutira intebe mu baturage begereye ibiro by’umurenge mu gihe twabaga dufite inama zizitabirwa n’abantu benshi.”

Amavugurura ya 2006 yashyize abagore benshi mu buyobozi

Rwabukumba avuga ko agerageza kurebera kuri nyakwigendera Inyumba uko yabanaga n'abandi mu mahoro
Rwabukumba avuga ko agerageza kurebera kuri nyakwigendera Inyumba uko yabanaga n’abandi mu mahoro

Amavugurura ya 2006 yo kwegereza ubuyobozi abaturage, yagombaga gukorwa n’abantu babisobanukiwe kugira ngo bumve ibibazo by’abaturage.

Icyo gihe byavuye ku ntara 11 hasigara intara enye gusa, biva ku turere 106 bigera ku turere 30, naho imirenge iva ku 1545 igera kuri 416. Ibyo byongereye imbaraga mu mikorere y’inzego z’ibanze no kwegera abaturage.

Ni uko Rwabukumba yisanze mu bakobwa ba mbere bagizwe abayobozi. Ati “Icyo gihe abakobwa benshi barahamagawe nanjye ndimo, twisanga turi kuyobora inzego za leta zari zigishyirwaho. Twagizwe abayobozi dutangira gufasha leta gushyira mu bikorwa gahunda zigamije impinduka.

“Nyinshi muri serivisi zatumaga abaturage bakora ingendo ndende bajya kuri za perefegitura zose zazanywe ku mirenge.”

Nubwo byari bigoye kubera amikoro make izo nzego nshya zatangiranye, kuba umuryango wa FPR abereye umunyango wari wamugiriye icyizere, byatumaga adacika intege.

Inyumba Aloysia ni we yafataga nk’icyitegererezo

Inyumba yari umwe mu banyamuryango bagize uruhare mu rugamba FPR yarwanye rwo kubohora igihugu hagati y’umwaka w’i 1990 na 1994, urugamba rwanahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Icyo yamukundiraga ni uburyo yakoraga akazi kandi azi no kubana n’abantu bose.

Ati “Nyakwigendera Inyumba yari umuntu w’icyitegererezo kuri njye, yakoreye igihugu yitanga cyane ariko akanicisha bugufi. Nizera ko abagore muri rusange ari abantu baharanira amahoro.

“Iyo duhawe amahirwe dushobora gukoresha iyo mpano mu kuyobora mu mahoro, gutega ugutwi udutuye ibibazo no guhosha imvururu.”

Ntahura n’abamuhutaza kuko ari umugore

Umuhoza avuga ko atibuka igihe aherukira guhutarizwa kubera ko ari umugore. Yizera ko byatewe n’ingamba leta yafashe zo kutihanganira ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abagore.

Ubwitange bwa Inyumba bwatumye abagore barushaho guhabwa agaciro kugeza n’aho mu itegeko nshinga rya 2013 hashyizwemo ko mu nzego za Leta hari umubare w’abagore utagomba kuburamo. Rwabukumba asanga na byo ari bimwe mu byafunguriye abagore amarembo mu buyobozi.

Ati “Nyuma ya Jenoside yatumye abagore benshi ari bo basigara ari abakuru b’imiryango, FPR yagize neza mu gushyiraho ko mu nzego za leta hatagomba kuburamo abagore bagera kuri 30% bari mu nzego zifata ibyemezo. Ibi byatumye FPR irushaho gukomera kandi igaha abagore ijwi.”

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ni imwe mu nzego ntangarugero mu Rwanda no ku isi mu guha ijambo abagore, kuko bagize 64% by’imyanya igize inteko. Bitandukanye n’ahandi ku isi aho usanga abagore bakiri ku kigero cya 21%.

Ubushake bwa Politiki mu guteza imbere abagore buracyakenewe

Ubuyobozi bwa FPR bwashyizeho gahunda y'uko mu myanya ifata ibyemezo hagomba kubamo abagore 30% nibura
Ubuyobozi bwa FPR bwashyizeho gahunda y’uko mu myanya ifata ibyemezo hagomba kubamo abagore 30% nibura

Raporo ya ‘World Economic Forum’ ya 2014 yashyize u Rwnda ku mwanya wa mbere mu bihugu biteza imbere abagore, irushyira no ku mwanya wa karindwi ku rwego rw’isi mu bihugu 142. U Rwanda rwaniyemeje gushyigikira ubukangurambaga bwo guteza imbere umugore buzwi nka “HeForShe.”

Perezida Paul Kagame na we ari mu bafashe iya mbere mu guharanira iterambere ry’abagore.

Igitanga icyizere ni uko abagore bashyizwe mu myanya ifata ibyemezo, bagiye bagaragaza ko bashoboye, ku buryo bashobora gufasha u Rwanda kugera ku cyerekezo rwifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Iyi nkuru ni nziza. Uyu muyobozi ni uwo gushimirwa ndetse n’abandi nkawe bakomeje kuba bandebereho muri uwo murimo. Akazi k’ubu Gitifu gasaba gukora cyane.

Justin yanditse ku itariki ya: 3-12-2017  →  Musubize

Iyi nkuru ntabuziranenge nyibonamo, kuko umuhoza yatangiye akazi k’ubugitifu muri 2007, asimbuye uwitwa Senzira wari wimukiye mu Murenge wa Gakenke. Abagatangiye icyo gihe barahari kandi bagaragara no mu iteka rya Perezida.

Aurôre yanditse ku itariki ya: 2-12-2017  →  Musubize

Ariko uwo utuka abaturage akabaca amande ngo ntibazi gusoma muramutakaho iki koko? ahubwo ntagira abatuyobora ngo bazamufatire ibyemezo areke gutuka no gusuzugura abaturage bamuhemba!

Cyubahiro yanditse ku itariki ya: 1-12-2017  →  Musubize

kuyobora biragora muvandi, ashobora kubabwirana igitsure bakumva yabatutse, kuyobora ntibyoroshye ahubwo ntako atagize kubasha kuba gitifu imyaka 10, abandi bariye iby abaturage bareguzwa... njye namwemeye tu

Guillaume Rutembesa yanditse ku itariki ya: 1-12-2017  →  Musubize

Cyakora niba yararetse agasuzuguro no gutukana nkabashumba bya ari amahire !

sawa yanditse ku itariki ya: 2-12-2017  →  Musubize

ese ubwo nkawe uvuga gutyo hari icyo wowe waba waragezeho basi umurusha,icyampa abanyu nkamwe ahubwo akaba arimwe atuka nubwo iyo ngeso ntayimuziho kuko njye muzi kuva kera,tujye twiyubaha mugihe turimo kwandika kuma social medias kuko ibi si ibintu byo kuvugirwa hano,iyo utabikunze ujye uceceka ntukavuge ubusa niba ubikunze ushime,murakoze!!

alias yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka