Umuhanda uva mu Mujyi-Nyabugogo watangiye gushyirwamo kaburimbo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko umuhanda uva mu mujyi ugana Nyabugogo watangiye gushyirwamo kaburimbo, ukazatangira gukoreshwa n’ibinyabiziga bidatinze.

Umuhanda uva mu Mujyi ugana Nyabugogo, ubu urashyirwamo kaburimbo kugira ngo wongere gukoreshwa n'ibinyabiziga
Umuhanda uva mu Mujyi ugana Nyabugogo, ubu urashyirwamo kaburimbo kugira ngo wongere gukoreshwa n’ibinyabiziga

Nyuma y’amezi umuhanda uva mu Mujyi ugana Nyabugogo uri kwagurwa, watangiye gushyirwamo kaburimbo mu minsi mike ishize.

Nk’uko bigaragara ku mafoto ari ku rubuga rwa Twitter rw’Umujyi wa Kigali, imashini zishyiramo kaburimbo ziri mu kazi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagize buti “Imirimo y’ibanze y’umuhanda uva mu Mujyi ugana Nyabugogo iteganyijwe kurangira mu cyumweru gitaha (kizatangira ku itariki 03 Nyakanga 2017) kandi uzahita utangira gukoreshwa n’ibinyabiziga.”

Umujyi wa Kigali wizeza abari basanzwe bakoresha imihanda iri kwagurwa muri uwo mujyi ko bitarenze Nyakanga 2017 izaba yuzuye yongeye gukoreshwa.

Iyo mihanda yagurwa ni, uwa Rond Point(mu Mujyi)–Gatsata na Rwandex- Prince House (Remera). Iragurwa mu rwego rwo kugabanya umubyigano w’imodoka muri iyo mihanda.

Imashini zishyiramo kaburimbo ziri mu kazi
Imashini zishyiramo kaburimbo ziri mu kazi

Sosiyete y’Abashinwa yitwa “China Road” yagiranye amasezerano n’Umujyi wa Kigali, yo gushyira kaburimbo mu mihanda icyenda ireshya n’ibirometero 54, guhera muri Gashyantare 2017 kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2019.

Ayo masezerano ateganya ko iyo mihanda izuzura itwaye miliyoni 76 z’Amadorari y’Amerika, abarirwa muri Miliyari 63RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Utora Neza Ugatwarwa Neza, Ukaba Heza.

Kagame Oyeeeee.....!!!!

Pilot yanditse ku itariki ya: 29-06-2017  →  Musubize

kugira ubuyobozi bwiza nicyo bisobanura ibikorwa birivugira urubyiruko mbaraga zigihugu dushyigikire abayobozi bacu turinda ibyagezweho nibigomejwe gukorwa Kigali ubu nimahanga kubera ubwiza ifite numujyi ukomeye bayobozi Imana igomeze ibashyigikire muribyose

Nsengiyeze yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

Kugira ubuyobozi bwiza nicyo bimara Kigali imaze kuba umujyi ukomeye kdi wuzuyemo umutekano mureke dukomeze twubake urwatubyaye dushyigikira intore nkuru Muzehe kuko ibikorwa urwanda rugezeho birivugira

Muvunyi yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

Rwanda rwacu dukunda komeza uterembere, songa mbere, Prezida Paul Kagame aturangaje imbere.

Placide Ntamwete yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

Mbega byizaa. Iki ni igitego ku Bayobozi bacu dukunda bo mu Mujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge!!!!
Reka tuzakore umunsi mukuru wo kwibohora, tuzatore Umuyoboi wacu w’ikirenga tugendera mu mihanda myiza, dutuye ahafite isuku. Erega bose bazaza kutwigiraho?
Kugira ngo birusheho kuba byiza, nibabwire abaturiye uriya muhanda Ropuwe Nyabugogo basige amarangi ku nzu zabo, bubake ingo nziza bavaneho biriya bibati tubona, nibwo isuku izaba nziza kuko umuhanda mwiza ukikijwe n’ingo zitazitiye neza n’amazu adasinze amarangi, nta suku yaba iriho.

Karori yanditse ku itariki ya: 27-06-2017  →  Musubize

Ibi bikirwa biragaragaza ubushobozi igibugu gifite. Imihigo irakomeje

dr rusibana yanditse ku itariki ya: 27-06-2017  →  Musubize

ABASHINWA kweli barakora.Aka kanya barawurangije?Ikibazo nuko batemera imana.Ntabwo bazi ko abantu bose batazi imana,abatayemera n’abakora ibyo itubuza bose batazaba mu bwami bw’imana.Bible ivuga ko bameze nk’inyamaswa zitagira ubwenge.Tujye dukora,ariko dushake n’imana.Tubanze twige Bible kugirango tumenye neza icyo imana idusaba,hanyuma tugikore.Wivuga ngo "siniba,sindoga,etc..."Ibyo ntabwo bihagije.Hali ibintu byinshi imana igusaba utazi kubera ko wanga kwiga Bible,ukibera mu byisi gusa.

NYAMINANI andre yanditse ku itariki ya: 27-06-2017  →  Musubize

Ariko iyo Bobiliya yanditswe n’abantu biyise intumwa uyihs akahe gaciro? Indangagaciro z’abakurambere baci urazizi? Mujye mureka kuba intago
ndwa.
Naho umujyi wa Kigali uracyeye pe

apotre rwanda yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

Kigali irikugenda iba ubuki rwose... ibikorwa remezo hirya hino

Vital yanditse ku itariki ya: 27-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka