Umuhanda Nyamirambo-Nyabarongo mu bigiye guca akajagari k’imiturire n’imodoka muri Kigali

Akarere ka Nyarugenge karavuga ko nyuma y’ikorwa ry’umuhanda uhuza Nyamirambo n’ikiraro cya Nyabarongo mu murenge wa Kigali, imiturire y’akajagari izakurwaho.

Umuhanda Nyamirambo-Ruriba (kuri Nyabarongo) uzaba wamaze gukorwa mu myaka ibiri iri imbere
Umuhanda Nyamirambo-Ruriba (kuri Nyabarongo) uzaba wamaze gukorwa mu myaka ibiri iri imbere

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko uyu muhanda ureshya na kirometero 6.9, uzuzura bitarenze imyaka ibiri hakoreshejwe miliyari 6.9Frw.

Byitezwe ko uyu muhanda uzagabanya umubyigano w’imodoka zijya cyangwa ziva mu Ntara z’i Burengerazuba, Amajyaruguru n’amajyepfo, zinyuze mu muhanda uva i Nyabugogo kugera ku kiraro cya Nyabarongo.

Mu kiganiro yahaye Kigali Today, Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yagize ati ”Umuntu wakoreshaga isaha kuva ku kiraro cya Nyabarongo kugera i Nyamirambo ntazarenza iminota 10.”

Yakomeje agira ati “Mu bijyanye n’imiturire, imiturire nyayo turayifuza mu mirenge ya Nyamirambo agace ka ruguru, Kigali, Mageragere na Kanyinya. Ni ukugira ngo wa Mujyi wari ushaje ufite akajari gakabije dutangire kuwutunganya”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge arateguza abatuye mu bice bya Gitega, Kimisagara n’ahandi, gutangira gutekereza kugura ibibanza muri utwo duce turimo gutunganywa.

Avuga ko imihanda irimo gutunganywa mu duce tuzimurirwamo abatuye mu kajagari, ari imihigo yavuye mu busabe bw’abaturage.

Ati ”Ntabwo rwose muri iki gihe twajya gukora umuhigo abaturage batagizemo uruhare. Ibikorwa byose dufite muri uyu mwaka byaturutse muri za “Forums” zitandukanye zaba iz’abayobozi b’imidugudu, inama njyanama n’izindi”.

Ibi Mme Kayisime Nzaramba yabitangaje nyuma y’uko hari bamwe mu batuye muri Nyarugenge bahakana ko batajya basabwa ibitekerezo mu gihe cyo gutegura imihigo y’aka karere.

Urwego rushinzwe imiyoborere RGB hamwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abaturage irimo uwitwa ‘Never Again’, isaba uturere gufatanya n’abaturage gutegura imihigo kugira ngo ibibakorerwa bibashe gucungwa neza.

Raporo ya RGB y’umwaka ushize wa 2017 igaragaza ko abaturage barenga 50% mu gihugu hose batajya basabwa ibikerezo mu gihe cy’itegurwa ry’imihigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibi ni ibintu byiza, mont Kigali igiye guturwa neza, ahubwo hagire undangirayo ikibanza nubakeyo.

alpha yanditse ku itariki ya: 18-07-2018  →  Musubize

Ni byiza rwose amajyambere yaraje. Murebe uko mwaba mudukijije ivumbi

habiyambere yanditse ku itariki ya: 17-07-2018  →  Musubize

Ni byiza rwose amajyambere yaraje. Murebe uko mwaba mudukijije ivumbi

habiyambere yanditse ku itariki ya: 17-07-2018  →  Musubize

rwose Uwo muhanda uzandufasha byinshi harimo kwiteza imbere hamwe nigihugu cyacu

twagirimana yanditse ku itariki ya: 16-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka