Umubano mwiza hagati y’umukoresha n’umukozi ni ipfundo ry’iterambere

Minisiteri y’Umurimo n’abakozi ba Leta (MIFOTRA), ivuga ko ibiganiro hagati y’abakozi n’abakoresha, aribwo buryo bwo kubona umusaruro mwiza mu kazi.

Twahirwa Alexandre, umuyobozi ushinzwe imigendekere myiza y'akazi muri MIFOTRA
Twahirwa Alexandre, umuyobozi ushinzwe imigendekere myiza y’akazi muri MIFOTRA

Byavugiwe mu biganiro byahuje urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), MIFOTRA, bamwe mu bakoresha na sendika z’abakozi,kuri uyu wa 6 Ukwakira 2016.

Byari bigamije kungurana ibitekerezo ku mibanire hagati y’abakozi n’abakoresha, ariho umusaruro mwiza ushingira nk’uko Twahirwa Alexandre, umuyobozi ushinzwe imigendekere myiza y’akazi muri MIFOTRA abivuga.

Yagize ati “Iyo haba ibiganiro bihoraho hagati y’abakozi n’abakoresha, bituma bashyikirana bityo akazi kakagenda neza.
Ibi bituma umusaruro w’igihugu muri rusange n’uw’ibigo by’umwihariko uzamuka, bityo n’imibereho y’umukozi na yo ikaba myiza kurushaho”.

Yongeraho ko ibigo bigomba kubahiriza itegeko rishyiraho abakozi bahagarariye abandi, bagahugurwa kugira ngo bamenye inshingano zabo zo guhagararira bagenzi babo.

Biraboneye Africain, umunyamabanga mukuru wungirije w’urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (SESTRAR), avuga ko hakiri abakoresha batemera ko amasendika amenya ibyabo.

Ati “Hari bamwe mu bakoresha banga kugaragaza uko bafata abakozi babo, niba bahabwa ibyo amategeko abagenera, niba akazi bakora koko gatuma babaho.

Ibiganiro nk’ibi twumva bizafasha abantu nk’abo guhindura imyumvire, bakajya batanga amakuru y’ibigo bayobora nta mananiza”.

Avuga ko akenshi aba bakoresha bashyira iterabwoba ku bakozi ntibavuge, ntibisanzure, bigatuma bakora batizeye ahazaza habo bityo umusaruro w’ibigo ukadindira.

Umuyobozi mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen, avuga sosiyete runaka itatera imbere hatari ubwumvikane hagati y’abakozi mu nzego zose.

Ati “Niba umuntu afite sosiyete y’ubucuruzi, yarateganyije n’ingamba zo kuyiteza imbere, ntiyabigeraho niba atumvikana n’abo akoresha kuko ari bo bashyira mu bikorwa ya mishanga ye”.

Umuyobozi mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen, avuga ko bazakomeza gutegura ibiganiro bigamije kurengera imibereho myiza y'abakozi
Umuyobozi mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen, avuga ko bazakomeza gutegura ibiganiro bigamije kurengera imibereho myiza y’abakozi

PSF ivuga ko izakomeza gutegura ibiganiro nk’ibi hirya no hino mu gihugu.

Bigamije kwibutsa abakoresha kwita ku burenganzira bw’abakozi babo, kuko ngo uko haza sosiyete nshya ari ko zitwara abakozi b’izisanzwe, zihereye kuri babandi badafashwe neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

sendika ifitiye akamaro umukoresha hamwe numukozi ariko abakoresha babyumva ni mbarwa.uzarebe ibikorerwa muri wasac,abakozi baho bahora bijujuta ingaruka zikikorerwa numukiliya umukoresha yigaramiye.perfornance improvement program barayesa ariko ntibahabwa ishimwe.anyway muzanyarukireyo mubabaze

leon yanditse ku itariki ya: 7-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka