Ubumenyi ngiro bahawe bwabafashije guhanga imirimo

Bamwe mubitabira ibikorwa by’ubumenyi ngiro mu karere ka Rusizi baravuga ko byabateje imbere ugereranyije n’aho bari bari.

Bamwe mu bakora imirimo idashingiye ku buhinzi bishimira ko ibateza imbere
Bamwe mu bakora imirimo idashingiye ku buhinzi bishimira ko ibateza imbere

Ibi ni ibitangazwa n’urubyiruko rutandukanye rukora imyuga y’ububaji mu gakiriro ka Rusizi, rwitabiriye gahunda ya (NEP) kora wigire igamije guhanga imirimo idashingiye kubuhinzi.

Gatera Paul avuga ko kuva atangiriye kwitabira amahugurwa y’ububaji bahawe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi ngiro(WDA) byatumye atangira kwikorera, yarakoreraga abandi.

Yagize ati « Batweretse intebe nziza kurusha izo twakoraga, n’uburyo zikorwa. Nakoreraga abandi ariko kuva aho mviriyeyo nsigaye n’ikorera , maze kubakira iwacu, niguriye n’ikibanza».

Emile Nyabyenda umukozi ushinzwe ishoramari mu karere ka Rusizi avuga ko mu mwaka wa 2016-2017 bazahanga imirimo ibihumbi 5009.

Avuga ko mu mezi atatu bamaze guhanga igera ku 2869, akaba yizeza ko umwaka uzarangira bararengeje intego bihaye.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi ngiro Gasana Jerome ashima akarere ka Rusizi uko gashyira mu bikorwa gahunda ya Kora wigire kuko ngo basanze ibyo biyemeje gukorana barabishyize mu bikorwa.

Umuyobozi wa WDA Gasana Jerome agira inama ababaji yo kunoza ibyo bakora
Umuyobozi wa WDA Gasana Jerome agira inama ababaji yo kunoza ibyo bakora

Akomeza avuga ko bazakomeza kubatera inkunga, kugirango imbogamizi bagifite zo kunoza ibyo bakora ziveho.

Ati « Rusizi twayishimiye cyane mu bikorwa twasuye, mwabonye ko hari urubyiruko twahuguye mu mashuri bari basanzwe biga ububaji,ibyo twemeje gukoreana byose twabonye byarashyizwe mu bikorwa. »

Umwaka w’ingengo y’imari warangiye imibare y’imirimo yahanzwe irasaga ibihumbi 80. Buri mwaka mu gihugu hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka