Ubumenyi bahawe n’abanyarwandakazi bwatangiye kuberera imbuto

Abagore b’impunzi mu nkambi ya Mahama bavuga ko kwigishwa n’abagore b’abanyarwandakazi kuboha uduseke byabafashije kugira icyizere n’icyerekezo cy’iterambere.

Abagore bo mu nkambi ya Mahama biga kuboha uduseke
Abagore bo mu nkambi ya Mahama biga kuboha uduseke

Abo bagore bakora umwuga wo kuboha uduseke nyuma yo kwigishwa n’abagore bo murwanda bahuriye mu ishyirahamwe Indego-Africa ku nkunga y’umuryango UNHCR.

Mbarushimana Josiane umwe muri aba bagore, avuga ko we n’abandi bakorana uyu mwuga bishimira ko usigaye ubafasha kugira icyo bimarira mu mibereho yabo.

Yagize ati“Mu nkambi abagore turaryoshye kuko twahangiwe umurimo.
Byose tubikesha iterambere ry’abagore bo mu Rwanda batinyuka bakihangira imirimo natwe bakaba batwigisha kwihangira imirimo tuboha uduseke”.

Arongera ati “Kuboha uduseke n’imitako biradufasha kuko badushakiye isoko muri Amerika, kandi ibyo tumaze kumenya biradufasha iyo ibiribwa byadushiranye, tubona n’agasabune urabona ko dusa neza”.

Chantal Musabimana uhagarariye ibikorwa byo kuboha uduseke mu nkambi ya Mahama
Chantal Musabimana uhagarariye ibikorwa byo kuboha uduseke mu nkambi ya Mahama

Chantal Musabimana uhagarariye ishyirahamwe ryigisha impunzi kuboha uduseke,avuga bagendeye ku iterambere ry’umugore wo mu Rwanda, bifuje kwigisha n’aba bagore b’abarundi baba mu nkambi ya Mahama.

Ati“Birabafashije kuko babona isabune,bakishyurira abana amashuri,bakigurira imyenda bakabona nuko bongera imirire yabo”.

Abagore bo mu Rwanda bigisha impunzi kuboha uduseke barashima uburyo abagore bo mu nkambi bitabiriye uwo mwuga.

Bemeza ko ubumenyi bahawe babubyaza umusaruro kandi ko buzabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Nyirabambari Chantal ati“Ishyirahamwe dukorana ryitwa Indego-Africa niryo ryatwohereje gufasha abagore kwiga kuboha uduseke.

Mbere babohaga uduseke mu bikoresho bitujuje ubuziranenge,tubereka uko babihindura barabyiga barabimenya”.

Uwo mwuga umaze gufasha abo bagore bo mu nkambi kwiteza imbere kuko buri mugore abasha kubona amafaranga ari hagati y’ibihumbi 7000frw na 14000frw mu cyumweru kimwe.

Bimwe mu bikoresho aba bagore baboha
Bimwe mu bikoresho aba bagore baboha

Aba bagore bo mu nkambi ikindi bavuga ni uko uyu mwuga utuma badahera mu bwigunge no kwihugiraho batekereza ku mibereho y’inkambi.

Ishyirahamwe Indego-Africa,rifasha buri mu gore wifuza kuboha uduseke mu nkambi ya Mahama,rikaba rimaze kwigisha abasaga 50 muri iyi Nkambi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka