Ubumenyi bahawe bwitezweho guhindura imikorere

Abanyeshuri 32 bigishijwe mu buryo bushya umwuga w’ubwubatsi mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East),bitezweho umusaruro mwiza.

Ubumenyi bahawe buzabazamura
Ubumenyi bahawe buzabazamura

Bigishijwe kubufatanye n’igihugu cy’Ubudage mugihe cy’amezi icumi imyuga y’ubwubatsi nko gusiga amarangi,gusasa amakaro no kubaka inzu ukayihagarika.

Bigishijwe mu buryo bwigishwa mu budage buzwi nka “Dual system”aho igihe umunyeshuri amara yigishwa mu ishuri kingana n’igihe amara abyigishwa mu ngiro.

Umuyobozi mukuru wungurije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro WDA,Nsengiyumva Irené avuga ko ubu buryo bwo kwigisha imyuga butanga icyizere cy’uko abajya ku isoko ry’umurimo baba bashoboye.

Ibi kandi ngo bizatuma bagabanya umubare w’abanyamahanga batumizwa kubaka mu Rwanda.

Yagize ati”Bize amezi 5 mu ishuri andi 5 bayigira ahakorerwa imirimo itandukanye y’ubwubatsi.

Nsengiyumva Irené umuyobozi wungirije muri WDA
Nsengiyumva Irené umuyobozi wungirije muri WDA

Ni ingamba za politike y’uburezi zo kugira ngo dushobore koko kubona abantu barangiza kwiga umwuga, bashoboye.”

Ndagijimana Patrick wize kubaka amakaro,avuga ko amasomo bize yatumye aho bagiye kwimenyereza mu bigo by’ubwubatsi, ubundi bakoreshaga abanyamahanga,babwira ko nabo bashoboye nkabo.

Ati “Nize kubaka amakaro no kuyakorera amasuku, ubu ndabizi neza.
Nta bwoba mfite, niteguye guhangana n’abandi yaba abanyakenya, abagande n’abandi banyamahanga, kukoabo nabonye twakoranye ntacyo bandusha.”

Stefan Schell ushinzwe Ubutwererane muri Ambassade y’Ubudage mu Rwanda avuga ko ubu buryo bwo kwigisha imyuga bwatanze umusaruro mu gihugu cy’Ubudage.

Avuga ko no mu Rwanda buzafasha ari nayo mpamvu bateganya gukomeza guhugura benshi.

Eng. Musonera Célestin Umuyobozi mukuru wa IPRC East ahatangirijwe iyi gahunda mu Rwanda,avuga ko igifasha abanyeshuri ari uguhabwa umwanya uhagije wo kwimenyereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi gahunda ninziza bahaye amahirwe buriwese kuri buri wese cyane urubyuruko ubushomeri ubujura uburaya byashira murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka