Ubufatanye bw’abanyamuryango ba FPR butuma besa imihigo

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Kagari ka Kindama, Umurenge wa Ruhuha muri Bugesera, baravuga ko ubufatanye bagirana hagati yabo bubashoboza kwesa imihigo.

Abanyamuryango ba FPR boroza bagenzi babo.
Abanyamuryango ba FPR boroza bagenzi babo.

Aba banyamuryango bavuga ko bamaze koroza imiryango 18 itishoboye muri gahunda ya Girinka kandi ngo bari barahize 14. Uko kurenza igipimo ngo byaturutse ku bufatanye bubaranga.

Abagezweho n’izi nka, bemeza ko byari inzozi kuri bo gutunga inka, bakavuga ko zizakemura ikibazo cy’amata ndetse n’ifumbire, nk’uko Nsekanabo Alphonse worojwe abivuga.

Agira ati “Nari umuhinzi ariko bitewe no kutabona ifumbire, simbashe kubona umusaruro mwinshi, ariko iyi nka bampaye, izatuma mfumbira isambu yanjye, n’umusaruro wiyongere.”

Murekezi Innocent na we worojwe inka, avuga ko igiye gutuma abana babona amata yo kunywa ndetse ikaba igiye kumufasha kuko ngo yari ageze mu zabukuru, atakigira imbaraga, ariko inka bamuhaye ngo izamufasha.

Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Kagari ka Kindama, Kangwiza Anne Marie, yongeraho ko ubu bufatanye ari bwo bwatumye bagera ku mutekano uhagije.

Agira ati “Umuriro w’amashanyarazi n’ibindi birimo na gahunda ya Girinka twabyesheje ku kigero cya 128%. Twari twahize gutanga inka ku miryango 14 none tumaze gutanga 18.”

Cyakora, umuhigo w’ubuhinzi bw’imyumbati washyizwe mu bikorwa ku kigero cya 14% kubera uburwayi bwa kabore bwafashe imyumbati, bagasaba imbuto nzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Uwiragiye Priscilla, abashimira iterambere bagezeho, ariko akabasaba kurushaho gukora,kugira ngo n’indi mihigo bazayigereho.

Akagari ka Kindama gaherereye mu Murenge wa Ruhuha, gatuwe n’ingo 1614, zirimo abaturage 7231.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka