Ubudage bwateye inkunga abohereza ibicuruzwa mu mahanga

Igihugu cy’Ubudage cyahaye u Rwanda inkunga ya miliyari 7RWf zizifashishwa mu korohereza Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Kanyankore Alex Umuyobozi wa BRD yakira Inkunga yagenewe abohereza ibicuruzwa mu mahanga
Kanyankore Alex Umuyobozi wa BRD yakira Inkunga yagenewe abohereza ibicuruzwa mu mahanga

Iyi nkunga Ubudage bwayinyujije muri Banki yabwo y’Iterambere (KFW) ishyikirizwa Banki y’u Rwanda y’Iterambere (RDB), tariki ya 21 Ugushyingo 2016.

Ni umuhango witabiriwe na Minisitriri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, abahagarariye Banki zombi n’abandi bayobozi batandukanye.

Kanyankore Alex, umuyobozi mukuru wa BRD avuga ko aya mafaranga agenewe abohereza ibicuruzwa hanze gusa.

Agira ati “Iyi nkunga twahawe ni iyo gufasha abohera ibicuruzwa hanze ndetse n’abafite imishinga ijyanye na byo gusa. Azanyuzwa muri Banki z’ubucuruzi zitandukanye, abayakeneye bakore imishinga bayasabe nk’inguzanyo.”

Yongeraho ko mu rwego rwo korohereza abohereza ibintu hanze, bazajya bahabwa inguzanyo ku nyungu iri hagati ya 11 na 12% mu gihe ku nguzanyo zisanzwe inyungu yabaga iri hagati ya 18 na 19%.

Uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi Gatete Claver Minisitiri w'Imali n'igenamigambi
Uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi Gatete Claver Minisitiri w’Imali n’igenamigambi

Kanyankore avuga kandi ko iyi nkunga iziye igihe kuko izafasha kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Ati “Iyi nkunga ije ikenewe kuko izatuma ibyoherezwa mu mahanga byiyongera cyane kuko kugeza ubu ibituruka hanze ari byo byinshi. Ikintu rero cyatuma ibyoherezwa mu mahanga byiyongera kiba gikenewe cyane.”

Ukuriye KFW mu Rwanda, Markus Bar avuga ko iyi nkunga izafasha abaturage b’u Rwanda muri rusange.

Agira ati “Iyi nkunga ije kubera imikoranire myiza iri hagati y’u Rwanda n’Ubudage, nkaba nizera ko izagirira akamaro Abanyarwanda muri rusange. Tuzakomeza kandi gufatanya mu mishinga inyuranye nk’uko byari bisanzwe.”

Ministiri w' Imari Claver Gatete (ibumoso) numuyoboozi wa BRD Alex Kanyankole (uwakabiri iburyo) bakira amasezerano hagati ya BRD na KfW
Ministiri w’ Imari Claver Gatete (ibumoso) numuyoboozi wa BRD Alex Kanyankole (uwakabiri iburyo) bakira amasezerano hagati ya BRD na KfW

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete avuga ko ibihugu byombi bisanzwe bifite imikoranire myiza.

Agira ati “Ubufatanye bwacu n’Ubudage bumaze igihe kinini. Badufashije mu burezi, mu mashuri y’ubumenyingiro, mu guteza imbere abikorera ndetse no muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, kuba bongeyeho n’iyi gahunda ni ingenzi.”

Iyi nkunga u Rwanda rwakiriye ngo irashyirwa mu kigega gisanzwe gihari cyo guteza imbere ibyoherezwa hanze, kikaba kibarizwa muri BRD.

Abayobozi bakorana n'ishoramari mu Rwanda bari muri uyu muhango
Abayobozi bakorana n’ishoramari mu Rwanda bari muri uyu muhango
Bamwe mu batumirwa bishimira iyi nkunga
Bamwe mu batumirwa bishimira iyi nkunga
Umuyobozi wa RDB Gatare Francis yari muri uyu muhango
Umuyobozi wa RDB Gatare Francis yari muri uyu muhango
Nyuma y'Uyu muhango bafashe Ifoto y'Urwibutso
Nyuma y’Uyu muhango bafashe Ifoto y’Urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka