U Rwanda rwasezeranye na Congo koroshya ubuhahirane

Igihugu cy’u Rwanda na Congo byashyize umukono ku masezerano ya COMESA, akuraho amahoro ku bicuruzwa 168, kubacuruzi batarenza ibihumbi bibiri by’amadolari.

Minisitiri Francois Kanimba na Minisitiri Nefertiti Kudianzila Kisula basinya amasezerano
Minisitiri Francois Kanimba na Minisitiri Nefertiti Kudianzila Kisula basinya amasezerano

Amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda n’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC ),Francois Kanimba, na Minisitiri w’ubucuruzi muri DRC Nefertiti Kudianzila Kisula.

Agamije koroshya ubucuruzi mu muryango wa COMESA, akazakuriraho amahoro ibiciruzwa 168 bikomoka ku bucuruzi n’ubuhinzi mu bihugu byombi.yabaye kuri uyu wa 20 Ukwakira 2016.

Minisitiri Kanimba avuga ko uretse koroshya ubu ubucuruzi, u Rwanda runafite gahunda yo kubaka amasoko ku mipaka, kugirango ubuhahirane burusheho koroha.

Yagize ati “Duteganya kandi kubaka iduka rinini rishyirwamo ibiciruzwa bikorerwa mu nganda zo mu Rwanda na Congo kugira ngo abashaka kurangura bitabagora.”

Ubucuruzi bwambukiranya umupaka hagati y’u Rwanda na Congo bwinjirije u Rwanda amahoro angana na miliyoni 164 z’amadolari mu mwaka wa 2015, arengaho 15% by’ayo yinjije muri 2014.

74% by’ubu bucuruzi ngo bukorwa n’abagore.

Minisitiri w’ubucuruzi wa Congo Nefertiti Kudianzila Kisula avuga ko, mu byumweru bibiri bagiye gushyiraho itsinda rigenzura uko aya masezerano yubahirizwa.

U Rwanda na Congo byasinyanye koroshya ubuhahirane
U Rwanda na Congo byasinyanye koroshya ubuhahirane

Minisitiri Nefertiti ashishikariza abagore gukomeza kwitabira ubucuruzi bakiteza imbere, kandi akabizeza umutekano mu bikorwa byabo.

Ati”Turabizeza umutekano mu bucuruzi bwabo kuko iri tsinda rizajyaho rishinzwe kugenzura uko amasezerano yubahirizwa, nicyo rizajya rikora.”

Yavuze ko n’ibindi bicuruzwa bazabona ari ingombwa bizajya bikurirwaho amahoro.

Mujawimana Assihna ukuriye abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka Goma-Gisenyi ashima Leta y’u Rwanda na Congo kuba bakuyeho aya mahoro.

Icyo asaba Congo, ni uko bakurirwaho imisoro itagira inyemeza bwishyu bacibwa n’abakora ku mipaka.

Umupaka muto uhuza Goma-Gisenyi ukoreshwa n’abantu ibihumbi 45 ku munsi, naho abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bibumbiye mu makoperative 28 mu Rwanda n’amashyirahamwe 12 muri Goma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka