U Rwanda ruzakomeza gutanga inkunga muri Shelter Afrique

Minisitiri w’ibikorwaremezo, James Musoni atangaza ko u Rwanda ruzakomera gushyigikira ibikorwa by’ikigo cya Shelter Afrique, gitera inkunga ibikorwa by’imiturire n’ibikorwa remezo muri Afurika.

Minisitiri w'ibikorwaremezo mu Rwanda, James Musoni mu nama ya Shelter Afrique yabereye i Nairobi muri Kenya
Minisitiri w’ibikorwaremezo mu Rwanda, James Musoni mu nama ya Shelter Afrique yabereye i Nairobi muri Kenya

Yabitaringaje i Nairobi muri Kenya ubwo yitabiraga inama rusange idasanzwe ya Shelter Afrique, ikigo cy’imari gihuza ibihugu bya Afurika, tariki ya 31 Mutarama 2017.

Agira ati “Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukorana bya hafi no gushyigikira Shelter Afrque, duha agaciro ubufasha bwacu bw’imari kuri uyu muryango kugira ngo ubashe kugera ku ntego zawo.

Shelter Afrique wakoze byinshi kandi ukomeje gukora ibyiza mu gushyigikira imiturire ijyanye n’ubushobozi mu gihugu cyanjye kandi tuzagera kuri byinshi turi hamwe.”

Abaturutse mu bihugu by’ibinyamuryango n’abanyamigabane ba Shelter Afrique bateraniye mu nama biga uburyo iki kigo cyarushaho kwihaza mu mari kugira ngo kibashe guhangana n’ibibazo bibangamiye iterambere ry’imiturire ku mugabane wa Afurika

Muri iyi nama idasanzwe, abanyamauryango bagejejejweho amakuru agaragaza uko Shelter Afrique. Ayo makuru akaba yaragaragaje ko hari icyuho cy’imari gituruka ku banyamuryango bamwe badatanga ubufasha biyemeje muri 2013.

Muri iyi nama kandi abanyamuryango batishyuye bihaye igihe ntarengwa cyo kuba barangije kwishyura, bitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2017.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byatangije Shelter Afrique. Rwahawe inkunga y’imiturire, hanatangwa inguzanyo ku ma banki yo mu gihugu n’ibindi bigo byigenga, ingana n’Amadorali ya Amerika miliyoni 51.4 ($), arenga miliyari 42RWf.

Iyindi mishinga irimo Hotel ya Sunrise and Residence na Kigali Top Mountain Hotel nayo yabonye inkunga ya Shelter Afrique.

Iyahoze ari banki y’imiturire na Banki Nyarwanda itsura Amajyambere (BRD) nabyo byahawe inkunga na Shelter Afrique ingana na miliyoni 13 $, arenga miliyari 10RWf, ari gukoreshwa mu mishinga itandukanye.

BRD kandi iri kugira uruhare mu kubaka agace ka Rugarama muri Nyarugenge aho hazubakwa amazu arenga 2000.

Shelter Afrique igizwe n’ibihugu 44 byo muri Afurika n’ibindi bigo by’imari byo kuri uyu mugabane nka Banki Nyafurika itsura Amajyambere (ADB) African na Africa Reinsurance.

Uyu muryango uri guharanira guteza imbere imiturire iciriritse kugira ngo abanyafurika barenga miliyoni 300 baba mu mijyi babone aho baba.

Uyu muryango uri guharanira guteza imbere imiturire iciriritse kugira ngo abanyafurika barenga miliyoni 300 baba mu mijyi babone aho baba.

Muri iyo nama ya Shelter Afrique u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’ibikorwaremezo, James Musoni ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya James Kimonyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka