U Rwanda na Congo bigiye gufatanya gucukura “Gas Methane”

Impuguke z’u Rwanda na Congo ziri mu biganiro by’uburyo bafatanya kubyaza umusaruro umutungo kamere uri muri Kivu urimo "Gas Methane".

Minisitiri Biruta na Minisitiri wa Congo Prof Aime Goie Mukena nyuma yo kuganira
Minisitiri Biruta na Minisitiri wa Congo Prof Aime Goie Mukena nyuma yo kuganira

Ibyo biganiro byabereye mu mujyi wa Goma byari bihuje Minisitiri w’umutungo kamere mu Rwanda Dr Vincent Biruta na Minisitiri wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushinzwe “Hydrocarbure”, Prof Aime Goie Mukena, tariki 10 Ugushyingo 2016.

Byari bigamije gusubukura amasezerano y’u Rwanda na Congo yasinywe mu mwaka wa 1975, agamije gufatanya kubyaza inyungu umutungo kamere uri mu kiyaga cya Kivu.

Nyuma y’ibyo biganiro aba baminisitiri bavuze ko nyuma yo gusubira muri ayo masezerano bagiye kureba agifite agaciro agashyirwa mu bikorwa.

Muri yo harimo kubyaza ingufu z’amashanyarazi “Gas Methane” iri mu kiyaga cya Kivu, gucukura Peteroli mu kiyaga cya Kivu, no kubaka ibyambu n’imihanda kuri icyo kiyaga.

Nubwo ibyo bivugwa ariko ntihatangazwa igihe nyacyo bazatangira gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Minisitiri Biruta avuga ko ariko hari ubushake bw’ibihugu byombi mu gufatanya nkuko abayobozi b’ibihugu byombi babyiyemeje.

Agira ati “Imyaka 41 ishize hari amasezerano abitswe mu tubati, ubu turifuza ko ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa abaturage bakabona inyungu z’umutungo kamere uri mu kiyaga cya Kivu.”

Minisitiri w'u Rwanda n'abamuherekeje baganira na Minisitiri wa Congo
Minisitiri w’u Rwanda n’abamuherekeje baganira na Minisitiri wa Congo

Abaminisitiri bombi bahuye nyuma y’uko Perezida Paul Kagame na Perezida Kabila bahuriye mu Karere ka Rubavu muri Kanama 2016.

Icyo gihe batangaje ko ubufatanye mu kubyaza inyungu umutungo kamere uri mu kiyaga cya Kivu bigiye gutangira.

U Rwanda rumaze kubaka inganda ebyiri zibyaza “Gas Methane” ingufu z’amashanayazi naho Congo yo iracyari mu nyigo z’uburyo batangira kuyicukura.

Popual Ndoba, umujyanama wa minisitiri ushinzwe Gas muri Congo, avuga ko Congo yamaze gutanga isoko kuri sosiyete yitwa EPPM ikomoka muri Tunisia igomba kuzabyaza “Gas Methane” ingufu zingana 5MW.

Jean Bosco Mugiraneza, umuyobozi w’ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda (REG) avuga ko nubwo bamaze gutangira kubyaza inyungu “Gas Methane” ngo gukorera hamwe na Congo byatuma bagera kuri byinshi mu gihe gito.

“Twatangiye gucukura Gas tuyibyaza amashanyarazi ku ruhande rw’u Rwanda, gusa twifuza gufatanya na Congo kugira ngo dushobore gukorera hamwe ibikorwa binini.”

Akomeza avuga ko Gas Methane iri mu kiyaga cya Kivu usibye kuyibyaza amashanyarazi, izajya inakoreshwa mu guteka, gutwara imodoka, gukora ifumbire no muri servisi z’ubuzima.

Yongeraho ko kandi gushyira mu bikorwa iyo mishinga bitazabangamira ibindi bikorwa bikorerwa mu kiyaga cya Kivu nk’uburobyi n’ingendo cyangwa n’ibinyabuzima birimo.

Impuguke z'ibihugu byombi zahize zitangira inama itegura ubufatanye mu kubyaza inyugu Kivu
Impuguke z’ibihugu byombi zahize zitangira inama itegura ubufatanye mu kubyaza inyugu Kivu

Gucukura “Gas Methane” mu kiyaga cya Kivu biri mu buryo bwo kurinda ingaruka zishobora gutezwa nayo zirimo kuba yaturika ishobora guturika, ikaba yahitana ubuzima bwabaturiye icyo kiyaga.

Impuguke zivuga ko gucukura iyo Gas igakoreshwa bituma idashobora guteza impanuka kandi igakomeza ikiyongera mu gutanga umusaruro mu gihe cy’imyaka 50.

U Rwanda rwihaye intumbero yo kwihaza mu ngufu z’amashanyarazi. Ubu rufite ingufu z’amashanyarazi zingana na 200MW (Mega Watt).

Gucukura “Gas Methane” ishobora kubyara 350MW, byatuma u Rwanda ruva mu cyuho cy’amashanyarazi.

Mu Rwanda, ingo zibarirwa ku kigero cya 27% nizo zicanirwa. Ibyo bigaragaza ko amashanyarazi akiri makeya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NUKO BIHERA MUNYANDIKO

THEO yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka