U Rwanda na Benin bagiye gufatanya kuzamura ikoranabuhanga n’imiturire

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo n’uw’ububanyi n’amahanga wa Benin, Aurelien Agbenonci bashyize umukono ku masezerano azatuma ibihugu byombi bifatanya mu bijyanye n’ubuhinzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’imiturire.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda n'uwa Benin bamaze gusinya amasezerano y'ubufatanye
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda n’uwa Benin bamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye

Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Nzeli 2017, mu karere ka Rubavu, akurikira ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi bagiranye mu mwaka wa 2016.

Minisitiri Mushikiwabo yabwiye Kigali Today ko hari byinshi u Rwanda ruzungukira muri ayo amasezerano.

Agira ati “Twabanje gukorana na Benin mu gutwara abantu n’ibintu dukoresheje sosiyete y’indege z’u Rwanda (RwandAir) hagati ya Benin na Kigali. Ni ubufatanye bugaragara kandi hari ibindi twatangiye mu gukorana birimo ikoranabuhanga, abanyarwanda batangiye kujya Benin kugira ngo bakorane n’abikorera baho.

Akomeza agira ati “Igihugu cya Benin kigira imbuto zikunzwe cyane ku isi, harimo inanasi. Twifuza gukorana nabo kuri byinshi byiza bafite nkuko hari ibyo bakura hano.”

Akomeza avuga ko icyifuzo cy’imikoranire ari ukuzamura agaciro k’umunyafurika bagendeye ku bufatanye bw’ibihugu bigize uyu mugabane.

Abaminisitiri b'ibihugu byombi basinya amasezerano y'ubufatanye
Abaminisitiri b’ibihugu byombi basinya amasezerano y’ubufatanye

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Benin, Aurelien Agbenonci avuga ko ibyo igihugu cye kizungukira muri ayo masezerano harimo iterambere mu ikoranabuhanga n’imiturire.

Agira ati “Amasezerano akubiye mu bintu bitanu nibyo twari twiyemeje. Harimo guteza imbere ingendo z’indege. Ubu twarebye n’ibindi twakoraho birimo guteza imbere imiturire n’ikoranabuhanga.”

Intumwa za Benin zikaba zishimiye iterambere ry’u Rwanda nyuma yo gusura umujyi wa Gisenyi bakareba ikoranabuhanga rikoreshwa ku mupaka aho nabo bifuje ko barikoresha.

Intumwa zaturutse muri Benin zatemberejwe ku muka wa Rubavu
Intumwa zaturutse muri Benin zatemberejwe ku muka wa Rubavu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka